Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 hakomeje umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda aho AS Muhanga izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yakiriye Gicumbi FC ifite ibibazo by’amikoro bikabije.
Mu gihe andi makipe yo mu Rwanda iyo ari bujye gukina mu ntara arara mu Mujyi azakiniramo, Gicumbi FC yo yagiye i Muhanga ku munsi w’umukino.
Umusifuzi Mukansanga Salma wayoboye uyu mukino yanze ko utangira kuko Gicumbi FC yari yitwaje amabara abiri y’imyenda umwe ufite irisa n’iry’abakinnyi ba AS Muhanga undi usa n’imyenda y’abanyezamu bayo.
Mukansanga yasabye Gicumbi FC gushaka indi myenda bakoresha bitarenze iminota 15 bitaba ibyo igaterwa mpaga. Umutoza Banamwana Camarade yahise ajya mu iduka ricuruza ibikoresho bya siporo i Muhanga agura imyenda 18 ya Real Madrid ayizanira ikipe ye ngo idaterwa mpaga.
Uyu mutoza yakoze akazi katoroshye kuko yaguze iyi myenda banayishyiraho nimero bakoresheje ‘sparadrap’ mu minota 24 gusa kuko byaje kurangira umukino utangiye saa 15:54.
Ikipe ya Gicumbi FC yakoze imyitozo inshuro eshatu gusa muri iki cyumweru yatangiye neza uyu mukino ihererakanya.
Guhererekanya neza no kwiharira umukino ntabwo byabagejeje ku musaruro mwiza kuko mu buryo bwabonetse Uwingabire Olivier yacomekeye umupira mwiza Mfitumukiza Nzungu atera mu izamu ariko igitego nticyemerwa kuko yari yaraririye.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bituma AS Muhanga iba iya mbere mu gukora impinduka ngo ishake igitego mu gice cya kabiri.
Ruboneka Jean Bosco yafashe umwanya wa Habimana Viateur binabyara umusaruro kuko Gicumbi FC yatangiye kurushwa kubera umunaniro.
Igitego cya mbere cy’umukino cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 73 ku mupira yahawe na Youssuf Habimana wakinaga ku ruhande rw’ibumoso.
Ikipe ya Gicumbi yahise icika intege itsindwa igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Kagaba Obed awuha kapiteni Hakundukize Adolphe atsinda igitego cya kabiri cya AS Muhanga ku munota wa 78.
Uko iminota yashiraga niko Gicumbi FC yavaga mu mukino kubera umunaniro kuko yaje no gutsindwa icya gatatu cyatsinzwe na Kubwimana Silas winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 89.
Umukino warangiye Gicumbi FC itsinzwe bituma iguma mu myanya ya nyuma kuko iri ku wa 13 n’amanota 12 naho AS Muhanga izamuka ku rutonde kuko igeze ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.

















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0