Hagengimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake kuri Radio 10 no mu gihugu. Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018, uyu musore yashyize mu bikorwa icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Delphine Umuhoza, amusaba ko yazamubera umugore, undi nawe arabyemera.

Uyu mukobwa nawe yigeze gukora kuri TV 10 mu kiganiro cyitwa Prime 10, gusa ubu asigaye yikorera ibijyanye no kwita ku bwiza bw’abakobwa (makeup).

Mu butumwa bose bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko basazwe n’ibyishimo batewe n’indi ntambwe bateye mu rukundo rwabo.

Benjamin Gicumbi we yavuze ko nyuma yo gutera ivi, umwaka wa 2019 utamusiga ari ingaragu. Ati “Ahari sinabona amagambo yasobanura neza uko niyumva mu mutima wanjye muri aka kanya, ariko urukundo ntirwihishira Delphine Umuhoza ndamukunda. Ibisigaye ni 2019.”

Delphine Umuhoza nawe yashimiye byimazeyo uyu musore wamutoranyije mu bakobwa ibihumbi bari mu Rwanda, akamuhata urukundo rw’igifute.

Ati “Iyo umugore akunzwe ahinduka mwiza inshuro 10 kuruta uko yari ameze mbere. Yakoze ibyo abandi batashoboye, yarankunze nanjye ndamukunda. Ntakirenze ibyo. Benjamin wakoze kumpa agaciro, usobanuye byinshi, urabizi.”

Benjamin Hagengimana na Delphine Umuhoza binjiye mu mubare muto w’abakundana bose bahuje umwuga w’itangazamakuru.

Umuhoza yakoze kuri TV10 binashoboka ko ariho yamenyaniye na Gicumbi
Umuhoza yakoze kuri TV10 binashoboka ko ariho yamenyaniye na Gicumbi
Umuhoza yamwenyuye maze ahereza ikiganza Gicumbi amwambika impeta
Umuhoza yamwenyuye maze ahereza ikiganza Gicumbi amwambika impeta
Benjamin Hagengimana uzwi nka Gicumbi yateye ivi asaba Umuhoza kuzamubera umugore
Benjamin Hagengimana uzwi nka Gicumbi yateye ivi asaba Umuhoza kuzamubera umugore
Ibyishimo byari byose nyuma yo kwiyemeza kuzabana akaramata hagati y'aba bombi
Ibyishimo byari byose nyuma yo kwiyemeza kuzabana akaramata hagati y'aba bombi