00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gilbert Mugisha yabonye ikipe nshya muri Botswana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 August 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Mugisha Gilbert, yerekeje muri Botswana, aho yagiye mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Jwaneng Galaxy, nyuma yo kudakomezanya na APR FC.

Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC kuva mu 2021, ariko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo, ubuyobozi ntibwifuje gukomezanya na we ahubwo bwahisemo gushaka abashya.

Ibi byatumye uyu mukinnyi ashaka indi kipe yakinira, ndetse kugeza ubu amahirwe menshi arahabwa Jwaneng Galaxy yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Botswana.

Mugisha yakiriye ubutumire n’iyi kipe kugira ngo bagirane ibiganiro bya nyuma abe yayisiyira imyaka ibiri, ndetse yavuye no mu Rwanda ajya kuganira na yo.

Aramutse akiniye iyi kipe yaba yiyongereye ku mutoza w’Umubiligi, Ivan Minnaert, uherutse guhabwa akazi ko kuyibera Umutoza Mukuru nyuma yo gutandukana na Vipers SC.

Mugisha w’imyaka 30 usatira izamu anyuze mu mpande, yafatanyije na APR FC kwegukana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yayimazemo, harimo n’igiheruka cya 2025/26.

Jwaneng Galaxy yifuza gutwara Igikombe cya Shampiyona ya Botswana mu mwaka w’imikino wa 2026/27, dore ko uheruka yabaye iya kabiri inyuma ya Gaborone United.

Nubwo muri shampiyona bitagenze neza, iyi kipe izakina irushanwa rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’igihugu.

Mugisha Gilbert yagiye muri Botswana gusinyira Jwaneng Galaxy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages