Gitego Arthur w'imyaka 22, ufite urebure bwa metero 1.93, yazamukiye mu Ikipe y'Abato ya Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste. Aha ni ho yahuriye n'abakinnyi benshi barimo na Rutahizamu Rudasingwa Prince ukinira Gikundiro nkuru muri iki gihe.

Mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19 kimwe no ku Isi yose, mu Rwanda ibikorwa bya siporo byose byarahagaze, nyuma gato mu 2020 ubwo cyagenzaga make Rayon Sports yashatse uko yakwiyubaka mu mikoro make yari ahari icyo gihe ikoresha igeragezwa ry'abakinnyi yakubakiraho bundi bushya.

Gitego yari mu bakinnyi 10 bari bavuye muri Rayon Sports y'Abato bakoze igeragezwa ry'icyumweru, gusa ntiyaje kugira amahirwe kuko hafashwe umukinnyi umwe gusa ari we Rudasingwa Prince.

Urugendo rw'uyu rutahizamu wa Marines FC n'Ikipe y'Igihugu y'Abato ntirwamworoheye kuko byabaye ngombwa ko ava muri Rayon Sports akajya gushakira ubuzima ahandi abifashijwemo na Kayiranga Baptiste wamubaye hafi cyane.

N'ubwo bari bafitanye amasezerano na Rayon Sports gusa yaje guteshwa agaciro, Gitego yerekeza muri Heroes FC yo mu Cyiciro cya Kabiri gusa. Iyi kipe ntiyayikiniye umukino n'umwe kuko nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri yaje kubengukwa na Kiyovu Sprouts igura amasezerano ye biba ngombwa ko asinyira Urucaca imyaka itatu.

Nta wigeze abona Gitego akina muri Kiyovu Sports kuko naho atahatinz. Iyi Kipe yo ku Mumena yahise imutiza muri Gicumbi FC aho yakinnye imikino ibanza gusa ya Shampiyona ya 2021-2022.

Mbere y'uko umwaka wa 2022-23 utangira, Gitego Arthur abifashijwemo na Kayiranga Baptiste yabonye amahirwe yo gukora igeragezwa ry'icyumweru bibiri muri Marines FC ya Rwasamanzi Yves ndetse uyu mutoza uzwiho kuzamura impano z'abakiri bato aramushima amusinyisha amasezerano y'imyaka ibiri habanje kubaho ibiganiro na Kiyovu Sports yari agifitiyeamasezerano y'imyaka ibiri.

Mu mwaka we wa mbere, Gitego yari umwe mu batsinze ibitego byinshi muri Marines FC [9] birimo bitandatu yatsinze mu gice kibanza cya Shampiyona. Uru rutonde ruyobowe na Mbonyumwami Thaiba watsinze 10 mu gice cya kabiri cya Shampiyona gusa. Mu gihe Rudasingwa Prince we yatsinze bitandatu muri Shampiyona y'umwaka ushize muri Rayon Sports.

Mu mukino w'ikirarane cy'Umunsi wa Kane wa Shampiyona, Gitego Arthur yacubije ibyishimo bya Murera ayitsinda igitego cyo kunganya, atanga ubutumwa bwibutsa uko yarengejwe ingohe agasimbuzwa Rudasingwa Prince wari wicaye ku ntebe y'abasimbura kuri uyu mukino.

Nyuma y'iki gitego ku munota wa 90, Rudasingwa yinjijwemo asimbuye Mvuyekure Emmanuel n'ubwo byabaye iby'ubusa umukino ukarangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Uyu musore umaze gutsinda ibitego bibiri, ibisa n'ibi kandi yabikoze APR FC ubwo yayitsindaga igitego cya kabiri cyayibujije amanota atatu mu mukino warangiye ari ibitego 2-2 tariki 23 Nzeri 2023 kuri Stade Umuganda.

Si ubwa mbere Gitego atsinze Rayon Sports kuko n'umwaka ushize mu gice cya kabiri cya Shampiyona yabikoze ubwo Murera yatsindaga Ikipe y'Abasirikare bo mu mazi ibitego 3-2, icyo gihe yanyeganyeje inshundura ku munota wa 82 w'umukino.

Gitego ari muri Marines FC aho ahanganira umwanya na Mugisha Désiré na Mbonyumwami Thaiba wahageze avuye muri APR FC.

Kuri ubu Marines FC iri ku mwanya wa munani n'amanota atandatu inganya na Rayon Sports, mu mikino itanu ya Shampiyona imaze gukinwa yatsinze umwe wa Etincelles FC igitego 1-0, inganya itatu na APR FC, Muhazi United na Rayon Sports itsindwa umwe na Mukura VS igitego 1-0.

Gitego Arthur yatsinze Rayon Sports igitego cyo kunganya nyuma y'uko imwirengagije mu igeragerwa mu 2021
Gitego Arthur yatsinze Rayon Sports igitego cyo kunganya nyuma y'uko imwirengagije mu igeragerwa mu 2021
Uyu musore wakiniraga Rayon Sports y'abato yaciye muri Heroes FC, Kiyovu  Sports na Gicumbi FC abona kujya muri Marines FC ari gukinira umwaka wa kabiri
Uyu musore wakiniraga Rayon Sports y'abato yaciye muri Heroes FC, Kiyovu Sports na Gicumbi FC abona kujya muri Marines FC ari gukinira umwaka wa kabiri
Rutahizamu Rudasingwa Prince yabanje ku ntebe y'abasimbura muri uyu mukino yinjira ku munota wa 90 n'ubwo ntacyo byatanze
Rutahizamu Rudasingwa Prince yabanje ku ntebe y'abasimbura muri uyu mukino yinjira ku munota wa 90 n'ubwo ntacyo byatanze
Mu 2020 mu bakinnyi 10 bakoze igeragezwa bavuye mu Ikipe nto ya Rayon Sports hafashwe Rudasingwa gusa abarimo Gitego bashyirwa ku ruhande
Mu 2020 mu bakinnyi 10 bakoze igeragezwa bavuye mu Ikipe nto ya Rayon Sports hafashwe Rudasingwa gusa abarimo Gitego bashyirwa ku ruhande

Amafoto: Ntare Julius