Guhera kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Nzeri 2027, ku kibuga mpuzamahanga cya Golf cya Kigali Golf Resorts & Villas hari gukinirwa irushanwa ryiswe Sunshine Tour, rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi muri Golf.

Iri ni irushanwa rikinwa inshuro 19, rikabera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ariko rikiganza cyane muri Afurika y’Epfo kuko ari ho rifite imizi.

Ryashinzwe mu 1971 ryitwa Southern Africa Tour, ariko nyuma yo kuba mpuzamahanga mu 2000, rihindurirwa izina ryitwa Sunshine Tour.

Gusa ryanyuzagamo rigahindura amazina kubera abaterankunga, nk’aho ryitwaga FNB Tour cyangwa Vodacom Tour.

Kubera ibikorwa by’irondaruhu ryari muri Afurika y’Epfo, iri rushanwa ryamaze imyaka 20 rikinwa n’abazungu gusa, mu 1991 riba ari bwo ritangira kujyamo abirabura bake. John Mashego yahise akora amateka yo kuba umwirabura wa mbere waritwaye.

Mu 2009 ryashyizwe mu marushanwa atandatu akomeye ku Isi binyuze mu ishyirahamwe ry’aya marushanwa rya ‘International Federation of PGA Tours’, gusa rikomeza kugwingira kubera umubare muke w’amafaranga y’ibihembo ku baryitabiraga.

Ibi byatumaga abakinnyi benshi bahitamo kujya gukina amarushanwa y’i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka PGA Tour cyangwa European Tour.

Mu gushakira umuti iki kibazo, hashyizweho ibihembo by’aya marushanwa biri hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 6,5$, kandi byibuze hakaba amarushanwa arenga 20.

Muri uyu mwaka wa 2026 ryakiniwe mu bihugu bine. Ibyo ni Afurika y’Epfo, u Rwanda, Zambia, Zimbabwe na Eswatini.

Sunshine Tour ni irushanwa rifite imizi muri Afurika y'Epfo
Sunshine Tour ni irushanwa rifite imizi muri Afurika y'Epfo

Sunshine Tour yageze mu Rwanda bwa mbere

U Rwanda ni igihugu cyiyemeje kubaka ubukungu bwacyo binyuze mu bukerarugendo. Ubushingiye kuri siporo na bwo ntibwasizwe inyuma kuko ari bumwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu.

Ni muri urwo rwego rwubatse ikibuga mpuzamahanga cya Golf, ari cyo Kigali Golf Resorts & Villas, ikibuga cy’imyobo 18 kiri ku rwego rwo kwakira amarushanwa akomeye ayo ari yo yose ku Isi.

Mu myaka itanu gusa iki kibuga cyuzuye, cyahise gihabwa kwakira iri rushanwa rya Sunshine Tour, rikaba ryarahujwe n’irushanwa ngarukamwaka rya Rwanda Open, ari na ryo risumba ayandi yose mu Rwanda.

Abakinnyi 113 babigize umwuga kugeza ubu bari mu Rwanda, aho bari guhatanira gukora amateka yo kuba aba mbere baritwariye mu Rwanda.

Abakina iri rushanwa bahatanira ibihembo by’amafaranga, aho abari gukinira mu Rwanda bashyiriweho miliyoni 2,5 y’Ama-Rand ya Afurika y’Epfo [225.965.875 Frw] nk’ibihembo ku batsinze.

Gusa abakomeye muri iri rushanwa ntabwo baba bashishikajwe n’amafaranga ahanini, kuko icyo baba bahanze amaso ari amanota 2500, abafasha kuzamuka ku rutonde rw’abakinnyi beza ku rutonde rw’ababigize umwuga ku Isi.

Abakinnyi bahanzwe amaso

Abakinnyi banditse amateka muri iri rushanwa bayobowe n’Umunya-Zimbabwe, Mark McNulty waryegukanye inshuro umunani. Abanyafurika bamaze kuritwara ni batanu gusa. Abo ni John Mashego, Lindani Ndwandwe na Toto Thimba Jr bo muri Afurika y’Epfo, Tongoona Charamba wo muri Zimbabwe, ndetse na Madalitso Muthiya wo muri Zambia.

Umukinnyi uyoboye abandi muri uyu mwaka uhabwa amahirwe yo kuba yaritwara ndetse akaba yanakwegukana iryo mu Rwanda, ni Umufaransa Benjamin Kedochim.

Uyu ahanganye n’abarimo Travis Procter, Daniel Cronje, Jack Davidson, Oliver Goldhill, Cole Stevens, Charl Barnard, Agustin Errazuriz, Gabriel Morgan na Joe Sullivan.

Umunya-Afurika y’Epfo Pieter Moolman yavuye mu irushanwa ku munsi wa nyuma, kubera imvune yagiriye mu myitozo.

Abanyarwanda 13 ni bo bari muri iri rushanwa. Abo ni Nshimyumuremyi Emile, Habimana François, Dusabe Jules, Nsabimana Aloys, Maniraguha Adam, Olivier Munyaneza, Ndayisenga Ernest, Byiringiro Jacques, Hakizimana Jean Baptiste, Hitayezu Jean Baptiste, Niyonkuru Alain, Dusabe Felix na Nsanzuwera Celestin.

Nshimyumuremyi Emile ari mu bakinnyi bari gukina iri rushanwa rya Sunshine Tour
Nshimyumuremyi Emile ari mu bakinnyi bari gukina iri rushanwa rya Sunshine Tour