Hari gushakwa umutoza uzasimbura umunya-Ireland y’Amajyaruguru, Johnny McKinstry wasezerewe muri iyi kipe muri Kanama 2016 nyuma yo kudatanga umusaruro igihugu cyifuzaga.
Mu cyumweru gishize nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryashyize ahagaragara urutonde rw’abatoza 52 baryandikiye basaba ako kazi barimo amazina akomeye kuri uyu mugabane na Didier Gomes da Rosa wagize ibigwi bikomeye mu Rwanda nyuma yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka irenga 10 idakozaho intoki.
Muri batanu bahabwa amahirwe yo kwegukana aka kazi harimo George Leekens wahoze utoza Algeria, Samson Siasia watoje ikipe y’igihugu ya Nigeria, Paul Put watoje Burkina Faso, Peter Butler utoza Botswana ndetse na Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports.
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaule aganira na Super Sports dukesha iyi nkuru, yavuze ko intego ari ukugira umutoza ukura Amavubi ku rwego ariho akayigira ikipe ikomeye.
Yatanze urugero rw’umutoza wa Cape Vert agira ati “Inzozi zanjye ni ukugira umutoza nka Lucio Antunes. Yakuye Cape Vert mu makipe mato ayigira ikomeye ku mugabane wa Afurika ndetse yanabishimiwe na Fifa.”
“Nk’igihugu gituwe n’abaturage ibihumbi 500 n’igikorwa gikomeye kuyigeza mu mikino y’igikombe cya Afurika inshuro ebyiri. Twe turi hafi miliyoni 13, tubonye umutoza nk’uwo ashobora kubaka imyumvire ikomeye mu bakinnyi bacu tukaba twazabigeraho.”
U Rwanda ruheruka kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika mu 2004 ubwo cyaberaga muri Tunisie, aho rwananiwe kurenga amatsinda.
Umutoza uzasimbura McKinstry azatangirana n’imyiteguro y’amajonjora y’imikino y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN) ya 2018 ndetse n’ay’igikombe cya Afurika cya 2019, u Rwanda ruherutse gutomboramo Côte d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.



















TANGA IGITEKEREZO