Jon Bakero w’imyaka 25 akina hagati mu kibuga asatira muri Pontevedra yo mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.
Uyu musore yakiniye amakipe menshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria.
Amakuru IGIHE yamenye nuko uyu musore yamaze kwemera gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bigizwemo uruhare na Se José Maria Bakero wakiniye FC Barcelona uheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Uyu musore yatangiye gusabirwa ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, mu gihe bitaraboneka akaba atazaboneka mu mikino ya gishuti u Rwanda rukomeje gutegura na Sudan muri uku kwezi k’Ugushyingo.
Jon aje yiyongera kuri rutahizamu Gerard Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire we watangiye gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uyu musore aje muri gahunda yo gushaka abakinnyi bafite cyangwa badafite inkomoko mu Rwanda ariko bemera kurukinira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!