Gor Mahia yizeye ko uyu rutahizamu w’umunyarwanda azongera amasezerano n’ubwo akomeje kwifuzwa n’amakipe arimo Simba SC yo muri Tanzania na Vita Club yo muri Congo Kinshasa.
Nyuma y’aho ibitangazamakuru byo muri Tanzania, mu cyumweru gishize, bitangaje ko Tuyisenge Jacques yageze muri iki gihugu agiye kumvikana na Simba SC, akaba yagirana imbanzirizamasezerano n’iyi kipe ikinamo Kagere Meddie bakinanye muri Kenya; Umuyobozi wa Gor Mahia, Ombondi Aduda yavuze ko bidashoboka ko ahubwo ikipe izagerageza kwegera umukinnyi wabo, bazamurega.
Ati “Tuyisenge aracyafitanya amasezerano na Gor Mahia kugeza mu 2020 ndetse n’ayo makuru kugeza ubu nta shingiro afite. Ni umukinnyi wacu ndetse ikipe iyo ariyo yose yaba Simba cyangwa AS Vita, yaba ishaka kumusinyisha, igomba kuza tukabanza kuvugana aho kuvugana n’umukinnyi.”
“Amategeko ya FIFA arasobanutse ku bijyanye n’uburyo umukinnyi agurwamo, bigomba gukurikizwa. Ikipe ishaka kugura umukinnyi mu yindi kipe igomba kubanza kuvugana n’aho umukinnyi abarizwa mbere yo kureba umukinnyi ku giti cye. Nihagira ushaka kwegera umukinnyi wacu nta ruhushya rwacu afite, amenye ko tuzamujyana muri FIFA.”
Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru Goal ko yizeye ko Tuyisenge azongera amasezerano muri iyi kipe kuko na we ayikunda.
Ati “Muvuge ku wundi mukinnyi utari Tuyisenge. Ndabizi neza ko akunda K’ogalo (nk’uko Gor Mahia bayita) kandi na we arifuza kugumana natwe undi mwaka umwe.”
Tuyisenge akinira Gor Mahia guhera nyuma ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yerekeje muri Kenya aguzwe muri Police FC, aba umukinnyi uhenze mu mateka ya K’ogalo. Amasezerano ye azarangirana na Mutarama 2020.
Amategeko ya FIFA avuga ko mu gihe umukinnyi ufite ikipe akinira, hari indi imwifuza, ibanza kuvugana n’iyo kipe imufite. Umukinnyi yemerewe kuvugana n’indi kipe igihe ari mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano ye, bivuze ko Tuyisenge yemerewe kuvugana n’indi kipe ku giti cye guhera muri Kamena uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO