APR FC izaba ikina n’Amagaju ku mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona aho izaherezwa igikombe cyayo cya 22 cya shampiyona mu bikombe 30 yakinnye.
Ni igikombe yegukanye ku munsi wa 27 ariko amategeko yo mu Rwanda avuga ko ikipe ihabwa igikombe ku mukino wa nyuma yakiriye. Ni uwo mukino bazahuriramo n’ikipe yo mu Bufundu kuri iki cyumweru.
Imyiteguro y’iki gikombe, isa nk’itandukanye n’iy’ibisanzwe, nubwo atari icya mbere ndetse n’icya 10 cyangwa se wenda icya 25, imibare Abanyarwanda bakunda gushingiraho bategura ibirori bidasanzwe, gusa ni icya mbere kuri komite nshya y’iyi kipe iyobowe na Col. Richard Karasira, bigaragaza ko hari byinshi bishobora guhinduka muri iyi kipe irusha izindi ibigwi mu Rwanda.
Umukino wa Manchester United na Arsenal watumye amasaha yimurwa
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya shampiyona umukino w’igikombe uzatangira saa munani. Ubusanzwe, amasaha amenyerewe gukinirwaho mu Rwanda ni saa cyenda nyuma y’aho. hambere. Uwa APR FC n’Amagaju uzakinwa ku i saa munani!
Izi mpinduka zatewe na gahunda iyi kipe ifite aho amakuru avuga ko batashatse ko byazagongana n’umukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona y’u Bwongereza ikipe ya Manchester United izahuriramo na Arsenal kuri Old Trafford kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Gahunda y’ibirori ni uko bizaba byarangiye saa kumi na 50 kugira ngo abakunzi ba shampiyona y’u Bwongereza badacikwa n’uwo mukino.
Ni amakipe abiri asanzwe afite abakunzi benshi mu Rwanda gusa, ni n’umukino uzaba ufite icyo uvuze kuko ushobora gutuma ikipe ya The Gunners yigabanyirije amahiwe y’inzozi zayo zo kwegukana igikombe, ni mu gihe yaba itakariye mu Majyaruguru y’u Bwongereza.
Imyenda y’abafana y’ibyiciro bitandukanye yateguwe
Kimwe mu byo ikipe ya APR FC yakunze kunengwaho uyu mwaka ni ukutagira imyenda y’abafana ya nyayo isa nk’iyo ikipe iba ikoresha mu mwaka wa shampiyona. Ku mukino wa nyuma wa shampiyona n’ubundi iyi kipe nta kinini yakoze ngo bihinduke.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ikipe ya APR FC binyuze mu bafana bayo, hakoreshejwe imyenda y’ibyiciro bitandukanye. Iyi myenda irimo ubwoko butatu aharimo iy’amafaranga ibihumbi bitanu, iy’ibihumbi 12 hamwe n’igura 15 000 Frw.
Aha kandi amakuru avuga ko hari n’abafana bahisemo kuzaza kuri iyi mikino bambaye amakositimu abandi bakenyeye.
Ibirori byazanywemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda
Hirya no hino ku isi, ibirori ntabwo bigitana n’umuziki ari yo mpamvu mu marushanwa menshi usanga abahanzi baririmba mu kuyafungura no kuyasoza. Aha rero na APR FC ntabwo yasigaye muri uwo mujyo.
Chris Eazy, Bruce Melodie, Riderman na DJ Toxxyk batumiwe muri ibi birori byo gushimisha abazitabira uyu mukino na ko ibi birori by’igikombe.
Biteganyiwe ko kuva saa sita z’amanywa, DJ Toxxyk ukunzwe cyane muri uyu murwa aribwo azatangira kuvanga umuziki kuri Stade ndetse akazakomeza kubikora kugeza umukino urangiye.
Abandi bahanzi nabo hakaba harimo uzaririmba hagati ya 14 :50 na 15 :20 mu karuhuko k’igice cya mbere mu gihe babiri basigaye bazaririmba nyuma y’umukino guhera saa 16-16 :50 ibirori bishyizweho akadomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!