Imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ yagombaga gusozwa ku Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018.

Gusa umukino wagombaga guhuza Espoir FC ba Bugesera FC wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye, ikibuga cya APEBU Nyamata wari kuberaho kikuzura amazi. Wahise wimurirwa kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Nyamara nabwo imvura yabyukiye ku muryango, kubera ubwoba ko umukino wakongera gusubikwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifata umwanzuro wo kuwimurira kuri Stade ya Kicukiro, ku kibuga imvura idashobora kubuza umukino kuba.

Espoir FC yagiye gukina yagaruye umutoza wayo mukuru Okoko Godfrey wari umaze iminsi 15 yarahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi.

Ku munota wa gatandatu gusa yari imaze kwinjiza igitego cya rutahizamu Nkunzimana Sadi, ku makosa y’umunyezamu wa Bugesera FC Nsabimana Jean De Dieu bita Shaolin, watewe ishoti ridafite ingufu nyinshi, agafata umupira ntawukomeze maze ukijyana mu izamu.

Mu minota 84 yari isigaye, ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego cyo kwishyura ariko biranga.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Seninga yakoze impinduka, Ruberwa Emmanuel aha umwanya Kwitonda Alain naho Ahishakiye Jacques asimbura Ndacyayisenga Ally ariko biba iby’ubusa, iminota 90 irangira ikipe y’i Rusizi ibatsinze 1-0.

Ni ibintu uyu mutoza wa Bugesera FC avuga ko byatewe n’impamvu nyinshi zirimo ubukene bunuma mu ikipe ye.

Ati “Uyu mukino tuwutakaje kuko twabigizemo uruhare. Nyuma yo gusubikwa k’umukino ikipe duhanganye yo yaraye mu mwiherero, twe nta bushobozi dufite kuko abakinnyi batashye mu ngo zabo aho ntabashaga kumenya uko imyiteguro yabo imeze. Ngomba kujyana n’ubushobozi buke bw’ikipe nta kundi.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Espoir FC yagiye ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 naho Bugesera FC yo iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Bugesera FC: Nsabimana Jean De Dieu, Nimubona Emery (c), Ndabarasa Trésor, Munyabuhoro Jean d'Amour, Mugwaneza Jean d'Amour, Niyitegeka Idrissa, Ntwari Jacques, Nzigamasabo Steven, Ndacyayisenga Ally, Samson Irokan Ikecukwu na Ruberwa Emmanuel.

Espoir FC: Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques (c), Uwineza Jean de Dieu, Mwemere Ngirinshuti, Simpenzwe Hamidou, Uzayisenga Maurice, Nkurunziza Felicien, Ngiriyeze Mudeyi Abdou, Nkunzimana Sadi, Ssemazi John, Moninga Walusambo Keita.

Amabwiriza ya Seninga Innocent ntiyashoboye kugeza ikipe ye ku ntsinzi
Amabwiriza ya Seninga Innocent ntiyashoboye kugeza ikipe ye ku ntsinzi
Ba myugariro bafite inararibonye Wilonja Jacques na Mwemere Ngirinshuti bagoye cyane rutahizamu Samson Ikecukwu wa Bugesera FC
Ba myugariro bafite inararibonye Wilonja Jacques na Mwemere Ngirinshuti bagoye cyane rutahizamu Samson Ikecukwu wa Bugesera FC
Emmanuel Ruberwa yari yitezweho umusaruro mu busatirizi biranga
Emmanuel Ruberwa yari yitezweho umusaruro mu busatirizi biranga
Icyapa gikoreshwa mu gusimbuza kimaze igihe
Icyapa gikoreshwa mu gusimbuza kimaze igihe
Umupira w'amaguru ni isomo mu yandi risaba ibitabo
Umupira w'amaguru ni isomo mu yandi risaba ibitabo
Umusaruro si mwiza ku ruhande rwa Bugesera FC
Umusaruro si mwiza ku ruhande rwa Bugesera FC
Nkunzimana yateye ishoti benshi babonaga ridakomeye ariko rijya mu izamu
Nkunzimana yateye ishoti benshi babonaga ridakomeye ariko rijya mu izamu
Kapiteni Nimubona Emery akangara bagenzi be ngo bongere imbaraga mu busatirizi mu gice cya kabiri
Kapiteni Nimubona Emery akangara bagenzi be ngo bongere imbaraga mu busatirizi mu gice cya kabiri
Mbere yo gutera mu izamu Sadi Nkunzimana yabanje gucenga ba myugariro ba Bugesera FC
Mbere yo gutera mu izamu Sadi Nkunzimana yabanje gucenga ba myugariro ba Bugesera FC
Habayeho kwihanganishanya nyuma y'umukino
Habayeho kwihanganishanya nyuma y'umukino
Abatoza Okoko na Makasi batoza Espoir FC banonosora uburyo bw'imikinire y'ikipe yabo
Abatoza Okoko na Makasi batoza Espoir FC banonosora uburyo bw'imikinire y'ikipe yabo
Saidi Abeddy Makasi niwe mutoza wungirije muri Espoir FC
Saidi Abeddy Makasi niwe mutoza wungirije muri Espoir FC
Stade ya Kicukiro nta rwambariro igira, amabwiriza iyo igice cya mbere kirangiye atangirwa mu kibuga
Stade ya Kicukiro nta rwambariro igira, amabwiriza iyo igice cya mbere kirangiye atangirwa mu kibuga