Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Seninga bushingiye ku kuba yaravuye mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.
Uyu mutoza yagiranye ikiganiro na IGIHE, asasa inzobe ku bimuvugwaho n’ingaruka zizabaho mu gihe, haba hatagize igikosoka ku cyemezo cyamufatiwe, dore ko we asanga yarubahirije amasezerano.
IGIHE: Ni irihe banga wakoresheje kugira ngo uzahure Etincelles FC?
Seninga: Etincelles nayigezemo mvuye muri Djibouti mu ikipe ya Gendarmerie FC yari yagize ibibazo by’umutungo. Ngeze mu Rwanda nahise mbona icyifuzo cya Etincelles yari ku mwanya wa 14 n’amanota 13.
Nagerageje gukorana n’abo naje nsanga, ndakora cyane.
Ni iki cyatumye utandukana na Gendarmerie wari ufitemo umusaruro mwiza?
Gendarmerie nayigezemo iri ku mwanya wa gatanu nyisiga ku mwanya wa gatatu. Hajemo ibibazo by’amikoro, bashyiraho politiki nshya mu makipe yose ya gisirikare.
Hari iyitwa Garde-Cotes FC y’abashinzwe kurinda ibyambu na Republican Guard y’abarinda umukuru w’igihugu.
Bafashe gahunda yo gushaka impano z’abana bakabajyana ku ikosi, noneho bagaruka bagakinira amakipe yabo. Icyo gihe bahitaga bahembwa imishahara iringaniye ya gisirikare ugereranyije n’iy’abakinnyi n’abatoza kuko twabaga duhenze cyane.
Wasangaga umutoza w’Umunya-Djibouti ahembwa umushahara nkubye inshuro eshatu, no ku bakinnyi ari gutyo bimeze. Icyo gihe rero kwari ukugira ngo bagabanye ingengo y’imari.
Umunsi wa Seninga uba uteye gute igihe ategura umukino ukomeye?
Iyo mfite umukino ukomeye ntabwo ijoro ribanza nsinzira kuko ndi wa muntu w’indwanyi. Ndi wa muntu ukunda amanota, ukunda umukino mwiza, ukunda kuba ndi imbere buri gihe.
Ndara ntekereza, nsesengura imikino y’amakipe tuzahura, uko bugarira, uko bahanahana, uko batera imipira y’imiterekano, mbese uburyo bwose bategura. Bityo bimfasha kubishyiramo abakinnyi banjye.
Iyo mbyutse mfata amafunguro ya mugitondo, tukarebera hamwe amashusho yo kubereka uburyo dukina, byarangira tukajya kurya ibya kumanywa, tukava aho mu mwiherero tujya aho tuza gukinira. Tuba twiteguye neza.
Byagenze bite ngo uhagarikwe muri Etincelles?
Biragoye kubisobanura ariko njye nagendera ku byo nabonye mu ibaruwa impagarika. Bampagaritse bavuga ku ngingo ebyiri ari zo imyitwarire itari myiza, banavuga ko nataye ikipe mu mwiherero nkagenda ntawe menyesheje.
Ibyo bita imyitwarire itari myiza navuga ko bashatse kuvuga ku bijyanye n’ubushyamirane nari mfitanye na Team Manager [Djuma Izabayo].
Byatangiye ku mukino wa Kiyovu Sports. Ubwo umukino warangiraga yarambangamiye mu rwambariro ashaka kunkubita. Sinzi icyo yashakaga kumpora, wenda ni uko twari twatakaje. Ni yo mpamvu ari wo mukino wambabaje, kuko narawutakaje nshaka no guhohoterwa.
Natanze raporo ku bayobozi ntibagira icyo babikoraho. Ubushize turi gutegura umukino wa Musanze FC, turi mu kibuga na bwo yashatse kuza andwanya baramufata n’abafana bari kuri stade barabibona, barasakuza bagira n’icyo babivugaho.
Ngira ngo iyo ni yo myitwarire baba bashaka kuvugaho. Ibijyanye no guta ikipe mu mwiherero byarabaye kuko ubwo barimo bakora inama yo kutwunga kuko bari babonye ibitagenda. Menyesha ubuyobozi ibihamya n’ibimenyetso ko Team Manager yansagariye ndabifite.
Namenyesheje Perezida na Visi Perezida, ubutumwa burahari, mpita mva mu mwiherero kuko hari akabazo kihutirwa nagombaga kuza gukemura hano iwanjye.
Nibaza ko mu byo bandega muri iyo baruwa impagarika mu gihe gito, ntacyo umutima wanjye unshinja cyangwa ngo uncire urubanza.
Ikibazo cyatumye uta ikipe ni ikihe?
Nari mfite ikibazo cy’umuhungu tubana wari urwaye anyoherereza ubutumwa ko atameze neza, mpita mbandikira mbasaba ko nshaka kurara mu rugo, mpita mfata ibyo mfata ngaruka mu rugo.
Uretse n’icyo, si ubwa mbere nganiriye na bo mbabwira ko umutoza mukuru atari itegeko ko arara mu mwiherero. Mu mupira wateye imbere, nta mutoza mukuru urara mu mwiherero kereka iyo ikipe yasohotse yagiye hanze. Ni ho bose barara mu mwiherero.
Ako ni akazi k’abakozi ba tekinike b’ikipe kuko mbaha inshingano bagomba gukora mu mwiherero, kuko n’ubundi nta kidasanzwe kiba kigiye gukorerwamo. Ni ukugira ngo abakinnyi baruhuke, barye neza kuko haba hari abaganga bashinzwe imirire.
Hari abashinzwe kubavura, hakaba Team Manager ushinzwe kubishyira ku murongo, hari umutoza wungirije nshobora guha gahunda akayikora hagize igikenewe, njye nkarara iwanjye.
Ibyo nabimenyesheje ubuyobozi. Kubamenyesha ni kimwe kandi no kuba ntarabamenyesheje nta kosa ririmo kuri njye kuko mu masezerano nta birimo.
Kuki abayobozi bagushinje ubusinzi?
Hari abantu bagereranya Seninga wa 2019 mpura n’ibibazo muri Covid-19 na Seninga w’izi saha. Ni abantu babiri batandukanye kuko uyu mwanya nta hantu Seninga ahurira n’inzoga, cyane cyane ko mvuye muri Djibouti.
Ni igihugu namazemo hafi amezi atanu, nta bisindisha bibayo. Urumva kuba nshobora kumara amezi atanu, aka kanya ntabwo ari bwo nje kwiyandarika mu bisindisha. Ababivuze bazagaragaze ibimenyetso.
Ibyabaye byarabaye ariko hashize imyaka itandatu. Seninga w’uyu munsi ni Seninga w’umunyamwuga, ni Seninga ufata indege akajya gutoza hanze, ni Seninga uzi ibyo akora.
Ntabwo ndi wa mutoza ujya mu bubari, ujya mu mayoga, uvanga umwiherero n’inzoga. Ibyo ni uguharabika umuntu bitewe n’inyungu za bamwe cyangwa bitewe n’icyo bagushakamo.
Abavuze ibyo nibatazana ibimenyetso nanjye nzabakurikirana.
Ibibazo byawe na Djuma Izabayo byatangiye ryari?
Ibibazo byanjye na we byatangiye ku mukino wa Kiyovu, sinzi impamvu yabikoze ariko nyuma yansabye imbabazi numva ko cyari igitutu cy’umukino kandi narazimuhaye. Ni umuntu urakara vuba.
Nkeka ko ariko ari ukutamenya uburyo inzego zikurikirana mu ikipe yacu. Ashobora kuba azi ko ari we mukuru kuri njye kandi ari njye umukuriye. Ubundi mu buyobozi, Umutoza Mukuru ni we uba ukuriye abo bafatanyije gutoza ikipe na Team Manager arimo.
Rero hari igihe umuha amabwiriza, na we agashaka kuguha aye. Noneho akaba ari umuntu urakara cyane ushobora kuba yakugirira nabi.
Ese ibyo guhora wihanangirizwa byo ubivugaho iki?
Icyo kintu ndagira ngo nkigarukeho, na bo babyanditse bagaragaze indi baruwa cyangwa ubundi bigeze kunyihanangiriza. Nta baruwa inyihanangiriza nigeze nakira, nta n’ubutumwa bw’ibiganiro bigeze bampa ngo wenda babe babigaragaza.
Kuba bandikamo ngo si ubwa mbere sinzi aho babihera, na byo nshaka kubimenya. Nibaza ahubwo icyo bandega kuko ibyo bandega byose nta bimenyetso bihari kandi bifatika.
Ko ufite umusaruro mwiza ibibazo biva he?
Umusaruro uracyari mwiza kuko ntabwo turi mu makipe arwana no kutamanuka. Ni gake ushobora kujya gukorana n’abantu uri mushya, ugasanga umusaruro ari mubi, ukaza uje kugira ngo uwuzamure kandi koko ukabikora.
Noneho ukazana amanota, ugakina umukino mwiza uryoheye ijisho. Biragoye ko abo uhasanze byananiye bakwishimira. Icyo nkeka ko kitashimishije bamwe.
Hari abo tubanye neza cyane cyane abakinnyi. Buriya abakinnyi banjye baba babanye neza. Nta mukinnyi turagirana ikibazo cyangwa umutoza, uretse uriya bitewe n’uko yitereye cyangwa kutamenya uko inzego zikurikirana.
Ntabwo utekereza ko kuvuga ko ukunda APR FC ari byo byagukozeho?
Hari abashobora kubigira urwitwazo. Ni ibintu bitandukanye kandi umuntu agira urukundo rw’umubyeyi kuko uba ufite umuryango ukomokamo. Mbere yo kuba abatoza twabaye abakinnyi.
Ntabwo nakwihakana APR FC uyu munsi nubwo byangiraho ingaruka. Hano muri Etincelles FC ndi mu kazi n’ikimenyimenyi mwabonye umukino twakinnye na yo. Wari umukino ukomeye tunganya na yo kandi nta marangamutima arimo.
Sindi umufana, ndi umukunzi. Umufana afana ikipe ejo agafana indi, ariko ikipe wakunze yanakureze iba iri ku mutima. Niba hari abo byateye ikibazo babyihanganire ntakundi byagenda.
Ndumva ariko bitakabaye biduteranya ahubwo bakabaye bishimira ko ibyo banzaniye biri mu masezerano nabishyize mu bikorwa.
Ese wigeze uvangirwa ku bakinnyi wakoresheje kuri APR FC?
Navuga ko icyo ari ukubeshya kuko ubuyobozi ntabwo bwivanga mu kazi k’abatoza. Ni twe twipangira abakinnyi twumvikanyeho, abo ni bo bakinnye kandi bakina neza.
Ngira ngo mu gice cya kabiri twasomye umukino, turahindura tuva inyuma turishyura. Narahagurutse ariko mu gice cya kabiri habayemo akabazo ko kuba ndwaye, mpa inshingano umutoza wungirije kugira ngo nsome umukino neza.
Ese kuki waketsweho gutanga amanota kuri Musanze FC?
Nkeka ko hari abantu batanyifuza muri iyi kipe. Kuba umuntu yahimba ko wasinze, agahimba ko wahuye na Musanze nta bimenyetso ashobora kugaragaza, mpita mbona ko hari ikibyihishe inyuma.
Nkurikije uko navuye muri Musanze banyirukaniye kuri Stade ya Bugesera, ntabwo ntekereza ko naba nayigirira impuhwe na nke. Nubwo atari njye watoje umukino, ni njye wari watoje imyitozo. Umusaruro wavuyemo ntabwo nawiyitirira ariko harimo akaboko kanjye.
Nyuma yo guhagarikwa harakurikiraho iki?
Bampagaritse by’agateganyo, igikurikiraho ntabwo ari njye ukigena kuko abampagaritse ni bo bagomba gufata icyemezo, niba dutandukana cyangwa dukomezanya mu mikino ine isigaye ubuzima bugakomeza.
Ni abantu bashishoza na bo bazarebe neza niba bandekura cyangwa bakangumana. Bazahitemo igikwiye, njye ibyo kuregana nsigaye numva bitagezweho.
Habayeho gutandukana twakwicara nk’abantu b’abagabo tugasasa inzobe, tugatandukana neza, buri wese akagenerwa ibimukwiriye kandi hakabonekamo ubunyangamugayo nta kwitana bamwana.
N’umugore mwatandukanye mwahanye gatanya nta mpamvu yo kujya gushyira ibyanyu hanze. Ibyo kunyicira izina kandi nta bimenyetso ufite byo menya n’imanza zazazamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!