00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushyiramo ‘tapis’ bigeze kuri 98%: Kuvugurura Stade ya Gicumbi biri kugana ku musozo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 May 2026 saa 01:36
Yasuwe :

Stade ya Gicumbi ikomeje kuvugururwa, aho imirimo yo gushyiramo ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) igeze kuri 98%, mu gihe biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro ku munsi wo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Ubwo IGIHE yasuraga iyi stade, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yagarutse kuri byinshi biteganyijwe gukorwa.

Ati “Imirimo yo gushyiramo ‘tapis synthétique’ iri kugana ku musozo igeze nko kuri 98%. Aho abafana bazicara ho hamaze gukorwa. Ikindi Minisitiri wa Siporo yatwemereye ko izanacanirwa kugira ngo imikino ijye ibasha gukinwa amanywa n’ijoro.”

Yakomeje avuga ko iyi stade izaba yakira abafana ibihumbi bitanu.

Ati “Turashaka kandi kuzasakara igice kinini cy’imyanya y’icyubahiro kuko twifuza ko niyuzura izajya yakira abafana ibihumbi bitanu bicaye neza.”

Uyu muyobozi kandi yagaragaje imvune zari mu kwimurira Gicumbi FC i Kigali.

Ati “Byari bikomeye cyane kwimura ikipe icyo ushaka cyose cyasabaga amafaranga. Ndashimira Njyanama y’Akarere kuko twiyemeje ko uko abakozi duhembwe n’abakinnyi bagombaga guhemba.”

Yakomeje agira ati “Byari bikomeye cyane kwimurira ikipe i Kigali ndetse umusaruro twagize utwemerera kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Bigaragaza ko ubwo tuzaba twasubiye mu rugo amakipe azajya aza yikandagira.”

Gicumbi FC yasubiye mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino, mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo iri ku mwanya wa 13 n’amanota 35.

Aka karere kandi kazwiho gukunda imikino, gafite n’ikipe y’abagore ya Inyemera WFC na Gicumbi Handball Club.

Abafana bazaba babasha kureba umukino neza
Iyi myanya izakira abafana ibihumbi bine
Ahazajya hatererwa koruneri
Ibice by'amapine bishyirwa muri tapis
Imirimo iri kugana ku musozo
Ahazashingwa amazamu
Imyamya y'icyubahiro izavugurwa ndetse inongerwe
Amatara asazimbuzwa hashyirweho azabasha gucanira ikibuga mu ijoro
Ahateganyijwe imyanya isanzwe y'abafana
Ahakarabirwa intoki
Imbere mu rwambariro ni uku hameze
Urwambariro ruzavugururwa
Abaturage bahawe imirimo mu kuvugurura iyi stade
Imashini itunganya ikibuga inyuzwamo kenshi
Hanze ya Stade ni uku hameze
Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko iyi stade azatahwa ku mugaragarao ku munsi wo kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga 2026

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages