Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA imaze imyaka myinshi ihangana n’ikibazo cy’abategura uko imikino y’umupira w’amaguru igenda mbere y’uko itangira ‘Match-fixing’, bishobora guhindura imigendekere yayo bitewe no gutega cyangwa gutanga ruswa.
Ibi byaviriyemo ibihano bikomeye amakipe akomeye nka Juventus yamanuwe mu cyiciro cya kabiri mu 2006 inamburwa ibikombe bibiri bya shampiyona yatwaye 2004-05 na 2005-06.
Igikorwa cyo gutegura uko imikino igenda mbere yayo gishobora kuba cyaranabaye mu Rwanda muri iki Cyumweru ubwo Mukura VS yakiraga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.
Umwe mu bakinnyi ba Free State Stars yemereye IGIHE ko baje mu Rwanda bafite amabwiriza yo kutigora bashaka intsinzi.
Ati “Twabonye ko ikipe yacu itifuza gukomeza ubwo twiteguraga kuza hano kuko abakinnyi bacu basanzwe babanza mu kibuga ntabwo bashyizwe ku rutonde rw’abashakirwa ibyangombwa byo kuza mu Rwanda. Bakomeje imyitozo bitegura umukino wa shampiyona tuzakina na Orlando Pirates ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.”
Uyu mukinnyi utashatse ko izina rye ritangazwa yakomeje avuga ko mbere y’umukino umutoza wabo yabahaye intego yo kwimenyereza uburyo bushya bw’imikinire aho gushaka intsinzi.
Ati “Mu nama ya mbere y’umukino umutoza Dave (David Vilakazi) yatubwiye ko ashaka ko dushyira mu bikorwa uburyo bushya yari amaze iminsi atwigisha mu myitozo bwo gusatira duturutse inyuma aho umunyezamu nawe aba asabwa gukinana na bagenzi be niyo mpamvu mwabonye n’umunyezamu wacu yashoboraga gutindana umupira no gucenga.”
“Nta ntego yo gushaka ibitego twazanye mu Rwanda gusa sinakwemeza niba ari abayobozi bacu bari bateze kuri uyu mukino cyangwa niba ari uko batashakaga ko dukomeza gusa.”
IGIHE yabonye amakuru ko Free State Stars nta ntego yo gukomeza mu kindi cyiciro yari ifite muri aya marushanwa ya CAF kuko abahendera ubusa kandi amafaranga bayinjizamo ari make ugereranyije n’ayo binjiza muri shampiyona ya Afurika y’Epfo.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Huye hagaragayemo ibikorwa byinshi bigaragaza ko intsinzi ya MVS yari yateguwe ku mpande zombi, nk’aho umunyezamu Samkelo Cecil Mbambo yavaga mu izamu akajya kuganira n’abakinnyi ba Mukura VS bishyushyaga inyuma y’izamu rye kandi umukino ukomeje.
Ikindi cyatunguranye ni ukuba rutahizamu Linda Bhengu yarafatanyije n’abakinnyi ba Mukura VS kwishimira intsinzi nyuma y’umukino, ariko umutoza we Vilakazi we akavuga ko nta gikuba ibi bikwiye guca kuko uyu mukinnyi akiri muto.
Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Nanjye narabibonye Linda Bhengu yishimana n’abakinnyi ba Mukura ariko ndamwumva. Ibyishimo bye ndabyumva rwose kuko ni umukinnyi ukiri muto, ukinnye mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere kandi wuriye indege asohoka hanze ya Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere.”
“Ntabwo yatekereje ku ikosa riri mu kwishimira ko dusezerewe ahubwo yagumishije ibitekerezo ku kuba akinnye umukino wa mbere hanze y’igihugu.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko amakipe yombi yahuye muri uyu mukino yamaze kumvikana ko MVS itsinda ikikomereza kandi ugakoreshwa nk’imyitozo ku ruhande rwa Free State Stars.
Ibi byatumye na AZAM TV yagombaga kwerekana uyu mukino yimwa uburenganzira ku munota wa nyuma, byatumye iyi televiziyo irega muri FERWAFA isaba ko Mukura VS yayishyura ibyo yatakaje ijyana abakozi n’ibikoresho mu Karere ka Huye.
Umuyobozi wungirije wa Mukura VS, Nayandi Abraham, yabwiye IGIHE ko batigeze bemerera AZAM TV kujya kwerekana uyu mukino.
Ati “Twe ntabwo twemereye AZAM TV kwerekana uyu mukino nkuko bivugwa. Batubwiye ko babyifuza turabemerera ariko tubandikira tubasaba ko baduha miliyoni eshanu (5 000 000 Frw) mbere y’umukino.”
“Twabonye bazanye abakozi kuri stade tugira ngo ayo mafaranga bayazanye dutungurwa no kumva ko bifuza kwerekana umukino ku buntu birangira tutumvikanye. Nta sano bifitanye no gutega [Match-fixing].”

Mu gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yacukumbura igasanga muri uyu mukino harabayemo gutegura uko urangira mbere y’uko utangira, bishobora kuviramo amakipe yombi guhagarikwa n’ibihano bikomeye ku babigizemo uruhare bose.
Mukura VS yatsinze Free State Stars 1-0 cya myugariro w’Umurundi David Nshimirimana biyihesha itike yo kujya mu ijonjira rya kabiri aho biteganyijwe ko bazahangana na El Hilal El Obeid aho umukino ubanza uzabera i Ubayyid mu Majyaruguru ya Sudani tariki 16 Ukuboza 2018.










Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0