Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ku wa 2 Gashyantare 2020, aho iyi kipe y’abasivili yakinnyemo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ari na we wari kapiteni wayo, ku mukino mwiza yakinnye abantu bakizihirwa.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya mbere ku ruhande rw’ikipe y’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu gusoza uyu mukino kandi, Ikipe ya Mountain Gorilla yatanze igikombe kigenewe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, cyari kigamije kumushimira ubutwari yagaragaje mu kubohora igihugu, mu rugamba yari ayoboyemo Ingabo za RPA, ubu igihugu kikaba gifite umutekano usesuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba na Kapiteni wa Mountain Gorilla, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ubusabane bw’ingabo n’abaturage ari igihango gikomeye cyo kwicungira umutekano urambye, bityo umwanzi wese washaka gutera u Rwanda akaba atabona aho apfumurira.
Ati "Mwabonye ko twatsinze ikipe y’abasirikare, iyaba ari igisirikare cya kera, ntitwari kurenga iki kigo, ari abazamu, ari abasifuzi bose bari gukurwaho ariko bakadutsinda. Igisirikare nk’icyo cyaratsinzwe, ubusabane nk’ubu hagati y’ingabo zacu n’abaturage bushimangira igihango cyo kwicungira umutekano, bagahanahana amakuru ku bitagenda, aha umwanzi ntiyabona aho atoborera adutera."
Perezida w’Ikipe ya Mountain Gorilla, Habiyambere Jean, na we yashimangiye ko igikombe bageneye Perezida Paul Kagame, ari icyo kumushimira byimazeyo nk’umutoza mukuru w’ikirenga watoje ingabo z’Igihugu gusabana n’abaturage.
Kigamije kandi kumushimira ubutwari yagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu ubu nk’abikorera bakaba bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu n’iryabo muri rusange, kandi bafite umutekano usesuye.
Umuyobozi wungirije w’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Col. Justice Majyambere, ashimangira ko ubusabane nk’ubu hagati y’abasivili n’abasirikare ari ikimenyetso kigaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda gikorera abaturage.
Ati "Nibyo hano twigisha amasomo y’ibya gisirikare, ariko mu byo dushinzwe harimo no gusabana n’abaturage. Aha tugira abanyeshuri b’abanyamahanga, igikorwa nk’iki kuri bo gishimangira ko igisirikare cyacu ari icy’abaturage kandi ari nabo gikorera. Ni umukino rero wadushimishije cyane kuko ufite icyo uvuze kuri RDF."
Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, ryigamo abasirikare baturutse mu bihugu bisaga 10 byo hirya no hino ku Isi, ufite ipeti rito muri bo akaba ari Majoro, naho ipeti rikuru akaba Colonel.
Iri shuri kandi rifasha ikipe y’abana bato kuzamura impano yabo mu mupira w’amaguru, yitwa Inshozamihigo, irimo abana basaga 80 bafite imyaka kuva kuri 14 kuzamura.



















TANGA IGITEKEREZO