Uyu mukinnyi wa Manchester City w’imyaka 25, yagaragaye ari mu bihe byiza ku bwato buhenze, aho yagaragaje ko arimo kugarura imbaraga nyuma y’amarangamutima akomeye yatewe n’urugendo rwe muri iri rushanwa mpuzamahanga. Yanagaragaye atwara jet-ski mu mazi y’i Sicily, aho yagiye kuruhukira.
Haaland yari umwe mu bakinnyi bari bitezwemo byinshi muri iki Gikombe cy’Isi, ariko urugendo rwe n’ikipe y’igihugu ya Norvège ntirwagenze nk’uko yabyifuzaga.
Nyuma yo gusezererwa, uyu rutahizamu yahisemo gufata umwanya wo kuruhuka aho guhita asubira mu bikorwa by’umupira w’amaguru.
Mu gihe ari mu biruhuko, Haaland yanitabiriye ibirori by’imideli byateguwe n’inzu izwi cyane y’imyambaro ya Dolce & Gabbana, aho yagaragaye ari kumwe n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro n’imideli.
Haaland azwi nk’umwe muri ba rutahizamu bakomeye ku Isi, akaba yarubatse izina kubera ubushobozi bwe bwo gutsinda ibitego byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!