Habimana waherukaga gutoza ikipe y’Amagaju mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, yaherukaga kandi mu ikipe y’igihugu ubwo yari yungirije Nyinawumntu Grace mu gihe Amavubi y’Abagore yakinaga CECAFA yabereye i Kampala muri Nzeri 2016.
Uyu mutoza yavuze ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu, ndetse yiteguye gukorana na bagenzi be ku mukino bazahuramo na Congo Kinshasa ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Ikipe y’igihugu iratangira umwiherero uyu munsi mu gihe imyitozo yo izatangira kuri uyu wa Mbere mu gitondo saa tatu (09:00) kuri Stade Umuganda.
Uyu mukino ngo uzafasha u Rwanda kwitegura CECAFA y’abagore izabera muri Tanzania mu Ugushyingo uyu mwaka.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Hélène (AS Kigali), Uwatesi Hamida (EAV Kabutare)
Ba Myugariro: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam ( Rambura), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwimbabazi Immaculée (Kamonyi), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Kayitesi Alody (As Kigali), Niyonkuru Marie Goreth (ES Mutunda), Mutuyimana Albertine (Kamonyi).
Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali), Uwase Andorsene (ES Mutunda), Umwariwase Dudja (AS Kigali), Niyomugaba Sophie (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali), Nibagwire Libery (AS Kigali), Iradukunda Callixte (AS Kigali), Uwamahoro Béatrice (Kamonyi) na Mushimiyimana Marie Claire.
– Umutoza mukuru: Habimana Sosthène
– Umtoza wungirije: Mbarushimana Shabani
– Umutoza wungirije: Umunyana Séraphine
– Umutoza w’abazamu: Safari Mustafa Jean Marie Vianney
– Umuganga: Ujeneza Jennifer
– Ushinzwe ibikoresho: Uwase Ange Nicole
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO