00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Constantine utoza Amavubi ahangayikishijwe n’irindimuka rya ruhago y’u Buhinde

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 July 2026 saa 12:46
Yasuwe :

Mbere y’uko Umwongereza Stephen Constantine abona akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, habuze gato ngo ahabwe inshingano zo gutoza u Buhinde.

Muri Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Stephen Constantine ari we mutoza w’Amavubi ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Buhinde, PTI, yemeje ko habuze gato ngo ahabwe kazi ko gutoza u Buhinde, ariko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Buhinde (AIFF) ritoranya undi.

Ati “Nakabaye ndi mu Buhinde, ariko ntabwo mpari. Iyo uhaye imyaka irindwi ikipe y’igihugu, mba ngomba kugira inyungu zanjye nanjye birumvikana. Nari ku rutonde rw’abatoranywamo abazahabwa akazi mu Buhinde. Bahisemo Khalid Jamil. Yego, ntacyo bitwaye.”

Gusa Constantine yakomeje avuga ko AIFF yashyizemo imbaraga nke mu guhitamo umutoza uzatoza ikipe y’igihugu, kuko iyo ishyiramo imbaraga ntiyari guhitamo umutoza udafite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga.

Avuga ko yakabaye yarabanje gufata Khalid Jamil ikamuha inshingano mu makipe y’abato nk’abatarengeje imyaka 20, hanyuma ikabona kumuzamura mu ikipe nkuru ariko yabanje kumuharurira inzira.

Uyu mutoza w’imyaka 63 avuga ko iri shyirahamwe hari byinshi rikwiriye gukosora, birimo kuba rikwiriye gushaka imikino ya gicuti ku makipe byegeranye nk’u Bushinwa, u Buyapani n’ibindi, hanyuma ikaba ikipe ikomeye mu karere irimo mbere yo gutekereza Igikombe cy’Isi.

Ubwo yatozaga u Buhinde ku nshuro ya kabiri hagati ya 2015 n 2019, yayifashije kugera muri AFC Asian Cup mu 2019, yegukana Igikombe cya SAFF Championship mu 2016, ndetse avana ikipe ku mwanya wa 171 ayigeza ku wa 96 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Ku rutonde rwa FIFA rwasohotse ku wa 20 Nyakanga 2026, u Buhinde buri ku mwanya wa 138.

Stephen Constantine yari kuba atoza u Buhinde iyo butabigendamo biguru ntege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages