Aya makipe yombi ni akunze guhangana mbere y’umukino, ariko byagera mu kibuga, amateka akivugira kuko Gasogi United itarabona amanota atatu imbere ya Rayon Sports.
Kuri iyi nshuro, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, igiye gukina uyu mukino ifite bamwe mu bakinnyi batameze neza kandi bakabaye bitezweho gukora itandukaniro.
Ku ikubitiro, Gikundiro izakina uyu mukino idafite myugariro wayo ngenderwaho, Ndizeye Samuel. Uyu musore yavunitse urutugu ubwo batsindwaga na APR FC ndetse hari amakuru ko ashobora kubagwa.
Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Raphaël Olise Osalue na Rwatubyaye Abdul bagifite ibibazo by’imvune, ariko n’abakinnyi bayifasha mu kibuga abenshi bagarutse vuba ntabwo bari kugaragaza umusaruro abafana bifuzaga mu mikino iheruka.
Kuba Rayon Sports yatsindwa na Gasogi United byatuma itangira kwibaza ku bushobozi bw’umutoza Haringingo Francis, uri gukemangwa n’abakunzi ba Murera muri iyi minsi.
Haringingo yavuye muri Kiyovu Sports agaragaza ubushobozi bwo kuba yatwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ndetse akagira n’ubushobozi bwo gutsinda amakipe akomeye bahanganye.
Iyi ntego ntiyakunze kuko uyu mutoza yatsinzwe na Kiyovu Sports yahozemo, atsindwa na APR FC yamwirengeje atarakira agahinda yatewe na Etincelles i Rubavu.
Nyuma y’umukino batsinzwemo 1-0 na APR FC, abayobozi ba Rayon Sports baricaye baganira ku mutoza Haringingo Francis. Iyi nama yashatse guhita imwiruka arika bisubiraho kuri uwo mwanzuro.
Uku kwihangana kwashyizweho amabwiriza agomba gushingirwa ku musaruro uzava mu mukino wa Gasogi United FC ku wa Gatanu. Mu gihe yatsinda uyu mukino, byamuha amahirwe yo gusoza umwaka ari ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri.
Iyi ni yo mpamvu yatuma Haringingo aguma muri Rayon Sports FC ariko ibitandukanye n’ibyo bizatuma ubuyobozi buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle bwiga ku masezerano yaba asigaje, cyane ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe.
Gutsindwa imikino itatu yikurikiranya byatuma Haringingo yerekwa amarembo asohoka mu ikipe, kuko bidakunze kubaho ko Rayon Sports yihangana kuri urwo rwego.
Indi mpinduka yo kwitega muri Rayon Sports igihe yaba itsinzwe na Gasogi United, ni ugusezerera bamwe mu bakinnyi bayo mu buryo butandukanye batagaragaza umusaruro bakeneweho.
Ubwo imikino ibanza ya Shampiyona izaba irangiye, amakipe azaba yemerewe kongeramo abanda bakinnyi. Rayon Sports ifite indi myanya itatu iravugwamo abarimo Youssef Rharb na Heritier Nzinga Luvumbu bashobora kuyigarukamo. Ni mu gihe abarimo Moussa Camara na Boubacar Traoré bashobora kwirukanwa.
Urebera hafi iby’umupira w’amaguru ntiyakwirengagiza ko uyu mwaka Rayon Sports itari guhirwa n’abakinnyi, ahanini biturutse ku mvune zagiye zibibasira mu bihe bitandukanye.
Ibi ntibihagije kuko n’abakize bakagaruka mu kibuga ubushobozi bw’imikinire yabo bukiri hasi, kuko kubona igitego biba ari ingorabahizi, kandi yaraguze abakinnyi bagera kuri 18 bashya mbere yo gutangira Shampiyona.
Benshi muri aba bakinnyi yaguze bashobora gusohoka muri iyi kipe hakinjira abakinnyi bashya, kuko yashutswe ikagura abadakomeye ukurikije intego yari ifite mu mwaka w’imikino.
Uyu mukino wa Gasogi United kandi Rayon Sports ishobora kuwukina idafite Léandre Onana wifashishwa mu busatirizi nubwo FERWAFA igaragaza ko nta kibazo cy’amakarita atatu afite. Amaze gutsinda ibitego birindwi ariko bine muri byo ni penaliti. Ibi bituma ubushobozi bwe na we bwibazwaho.
Uyu mukino uzagaragaza impinduka zikomeye muri Rayon Sports mu kibuga, kuko iyi kipe ibeshejweho n’abafana bigoranye ko yababona ku kibuga mu gihe umusaruro ukomeje kuba nkene.
Ku rundi ruhande, Gasogi United ya gatanu n’amanota 25, izaba ikeneye gutsinda Rayon Sports kugira ngo iyijye imbere dore ko hagati yazo harimo amanota atatu n’igitego kimwe cy’ikinyuranyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!