Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo gutsinda Musanze igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.
Mu busanzwe, Gorilla FC ni ikipe ntirangwamo ibibazo by’amikoro biyemerera kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, icyakora uyu mwaka wari ugoye cyane kuko mu gihe shampiyona ibura imikino itatu ngo isozwe, itarizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Nyuma yo gutsinda Musanze FC ikicuma igana imbere, Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf yatangaje ko ubu intego ari ukuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Yagize ati “Ubu rero intego yacu ni ukuguma mu cyiciro cya mbere. Kumanuka byo biragoye kandi nawe urabibona urebye n’abakinnyi dufite ahubwo nibaza ni uko twageze ku mwanya nk’uyu, ntabwo twagakwiye kuba twarwana iyi ntambara.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe izajya yitegura kare ku buryo itazongera kwisanga mu bihe bibi nk’ibyo yanyuzemo uyu mwaka.
Ati “Ntabwo bizongera, tuzakora ibishoboka ikipe ijye itangira iri kuri gahunda tunabijyemo nk’ubuyobozi kuko hari igihe turangara ugasanga hajemo ibibazo nk’ibi.”
Muri Gashyantare, Gorilla FC yatangaje Ivan Minnaert nk’umutoza mukuru, asimbuye Gatera Moussa wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi.
Mudaheranwa yavuze ko mu gihe umutoza Minaert yagumisha Gorilla FC mu Cyiciro cya Mbere bazagumana nawe.
Ati “Umutoza namara kugeza ikipe aho twifuza tuzamugumana kuko ubushobozi burahari, afite ibyangombya kandi nawe yatwemereye ko nitumufasha kubaka ikipe azagumana natwe ntakibazo.”
Kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 32. Mu mikino itatu isigaye ngo irangire, iyi kipe izasura Sunrise FC tariki 28 Mata, APR FC tariki 4 Gicurasi, isazose yakira Mukura kuya 12 Gicurasi 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!