Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo aba bombi banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragariza ababakurikira iby’urukundo rwabo.
Bagize bati “Imitima ibiri, intangiriro nziza zimwe.”
Aya magambo aherekejwe n’amafoto y’aba bombi bari bari mu rukundo, ndetse Uwamwezi yambaye impeta y’uko yamwemereye kumubera umugore.
Hagumintwari w’imyaka 33, ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Shampiyona, aho amaze kuyikinamo imyaka 12 kuva mu 2014.
Yatangiriye muri IPRC Kigali, akurikizaho Patriots BBC yamufashije kugera muri Tigers BBC, ayifasha kwegukana n’ibikombe birimo n’icya Basketball Africa League 2026.
Uyu mukinnyi na bagenzi be baherutse gusezererwa na APR BBC muri ½ cy’imikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!