Ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, ni bwo Wydad AC yo muri Maroc izahura na AS Maniema, mu mukino w’Umunsi wa Kane wa CAF Confederation Cup.
Mu gihe abandi bakinnyi bari bagiye kwerekeza muri RDC, rutahizamu Hakim Ziyech yamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ye ko atajyana na bo kuko umutekano we wihariye utamwemerera kujya gukinirayo.
Mu mpamvu zatumye atajya i Lubumbashi ni uko Stade ya TP Mazembe izaberaho umukino nta buryo bufatika bwihariye bwatuma acungirwa umutekano we, ndetse n’ubwatsi bw’iki kibuga akaba atabukiniraho nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Ikindi ni uko akurikije iteganyagihe asanga hazaba hari izuba ryinshi, atakwemera gukiniraho kubera impamvu zihariye z’ubuzima bwe.
Ubuyobozi bwemeye ubusabe bwe, ntibwamujyanana n’abandi gukina uyu mukino w’amakipe yombi ahanganiye mu Itsinda C, dore ko iyo muri Maroc iyoboye n’amanota icyenda, igakurikirwa n’iyo muri RDC y’amanota atandatu. Azam yo muri Tanzania ya gatatu ifite atatu, Nairobi United ikaba iya kane nta nota na rimwe.
Hakim yakiniye amakipe atandukanye arimo Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Ajax, Chelsea, Galatasaray n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!