Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Police FC aho Shampiyona yarangiye afite ibitego bitatu birimo icyo yatsinze mu mikino ya Rayon Sports, Musanze FC na Gorilla FC byose mu gice cya kabiri cya Shampiyona. Rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi Kipe y'Igipolisi ni Mugisha Didier winjije umunani bituma ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.
Uyu musore w’imyaka 28 yitabajwe ndetse abanza mu bakinnyi 11 b’Amavubi yatsinzwe na Mozambique mu mukino wo gushaka itke y’igikombe cya Afurika cya 2024, ari na yo mpamvu rukumbi yari yarahaye Ubuyobozi bw’iyi Kipe ko bwaba butegereje akabanza akawukina akabona gushyira umukono kuri aya masezerano yatanzweho miliyoni 15 Frw.
Hakizimana Muhadjiri yageze muri Police FC avuye muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite na yo yakinnyemo imikino ibanza gusa n’ubundi avuye mu Rwanda.
Mu mwaka w’imikino ushize, tariki 24 Werurwe 2023, Police FC yegukanye Igikombe cy’Imikino ihuza Polisi z’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, EAPCCO itsinze Rukinzo FC yo mu Burundi kuri penaliti 5-4.
Mu Gikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri ½ isezerewe na Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Ikipe ya Polisi yarangirije ku mwanya wa gatandatu n'amanota 47, yatsinze imikino 14 inganya itanu itsindwa 11, byatumye ifata umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi benshi. Police FC yifuza kubaka ikipe nshya ndetse izahatanira Igikombe cya Shampiyona, yahisemo kugumana abakinnyi beza mu bo isanganywe barimo na Hakizimana Muhadjiri.
Hakizimana Muhadjiri uvukana na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.
Nyuma yo kuzamurwa n’Umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles FC, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.
Hanze y'u Rwanda yakiniye amakipe arimo Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na AlKholood FC yo muri Arabie Saoudite.


Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0