Hashize iminsi FERWAFA iri mu biganiro n’Igihugu cya Guinée ngo bazakine umukino wa gicuti witegura uwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi u Rwanda ruzakinamo na Bénin tariki 3 Kamena 2024.
Hatekerejwe uko u Rwanda rwazahurira na Guinée muri Maroc mu irushanwa rya gicuti riba ryateguwe n’aba ‘agents’ bemewe na FIFA .
Nyuma y’inama y’Abareberera Ikipe y’Igihugu yateranye kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare, yemeje ko u Rwanda ruzakina na Madagascar i Antananarivo. Ibiganiro na Guinée byaje kugera ku mwanzuro ko iki Gihugu kizasura Rwanda kuri Stade Huye mu mukino wa kabiri.
Iyi nama kandi yateye utwatsi icyifuzo cy’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Spittler, wifuzaga ko Amavubi yazakina n’Ibihugu bya Qatar na Bahrain.
Abareberera inyungu z’Ikipe y’Igihugu baje gusanga iyo mikino nta nyungu u Rwanda ruyifitemo bahitamo kuyihorera.
Mu byifuzo bya FERWAFA, Madagascar yasimbuye Burkina Faso nayo yari mu mibare n’ubwo nyuma itaje gufatwaho icyemezo.
Muri mutarama 2022 Guinee yasuye u Rwanda mu mukino ibiri ya gicuti, mu wa mbere Amavubi yatsinze ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0.
U Rwanda ni urwa 133, Madagascar iri ku mwanya wa 105 mu gihe Guinée ari iya 76 ku Isi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
Impamvu yo gutinda kwemeza iyi mikino ya gicuti ahanini ikaba yatewe no gutegereza ko CAF imenyesha u Rwanda niba ruzakina imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike ya CAN 2025, ingengabihe ikaba yarasohotse tariki 22 Gashyantare 2024.
U Rwanda rukaba rutarashyizwe muri iri jonjora rya mbere kuko hagenwe amakipe azarikina hakurikijwe urutonde rwa FIFA, hafatwa amakipe umunani ya nyuma muri Afurika.
U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!