Uyu mugabo w’imyaka 59 yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024, akaba yaherukaga mu kazi ubwo yatozaga Ikipe y’Igihugu y’u Budage ariko akaza gutandukana nayo muri Nzeri 2023.
Mu ijambo rye rya mbere nk’umutoza wa FC Barcelona, Flick yatangaje ko yishimiye kwerekeza mu ikipe y’inzozi ze.
Yagize ati “ Ni ishema gukabya inzozi zo gusinyira iyi kipe. Natwaye ibikombe byinshi muri Bayern Munich ariko ndacyabisonzeye cyane. Nidukomeza muri uwo mujyo na Barcelona ndatekereza tuzagera kuri byinshi.
Yakomeje agira ati “Filozofi ya Barcelona ni imwe ni yanjye, kwiharira umupira cyane no gukina usatira bikomeye. Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi byinshi duhuriyeho.”
Mu 2020, Flick ari kumwe na Bayern Munich begukanye ibikombe bitatu aribyo icya Shampiyona y’u Budage (Bundesliga), Igikombe cy’Igihugu na UEFA Champions League.
Mu myaka ibiri yari amaze muri FC Barcelona, Xavi yayihesheje Igikombe cya Shampiyona mu 2023 na Super Cup ya Espagne.
Uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuri iyi kipe kuko yarushijwe amanota 10 na mukeba Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!