Nsabimana Aimable yahagurukanye na Kwizera Olivier ku wa 11 Kanama 2022 berekeza mu biganiro n’Ikipe ya Jeddah SC yo mu cyiciro cya Kabiri muri Saudi Arabia.
Bagezeyo bakora imyitozo ariko uyu myugariro ntiyahirwa no gukomezanya urugendo n’iyi kipe yo mu Barabu.
Si ubwa mbere Nsabimana yari agiye mu ikipe yo hanze kuko yanyuze no mu Ikipe ya Minerva Punjab F.C yo muri Shampiyona yo mu Buhinde, yerekejemo mu 2018 avuye muri APR FC.
Mu gusezererwa muri APR FC, Nsabimana Aimable yabwiwe ko atari muri gahunda za yo mu mwaka w’imikino utaha [uyu wa 2022/2023].
Icyo gihe byavuzwe ko mu makipe yo mu Rwanda amwifuza harimo na Police FC yanyuzemo mbere yo gusubira muri APR FC ariko byarangiye Kiyovu Sports ari yo imwibitseho.
Mu biganiro na Kiyovu Sports uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’igihe gito, kuko ateganya kongera gushaka ikipe yo hanze.
Nsabimana Aimable yerekeje muri Kiyovu Sports mu gihe iri kuvugwamo ibibazo by’amikoro biganisha ikipe mu mazi abira.
Ibindi bibazo biri muri iyi kipe ni mu miyoborere yo kutavuga rumwe hagati y’umuyobozi w’iyi kipe n’abayobozi b’umuryango wa Kiyovu Sports.
Nsabimana Aimable usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, yakiniye amakipe arimo Marines FC, Police FC, APR FC na Minerva Punjab F.C yo mu Buhinde.








Ibitekerezo 0