00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bakinira Rayon Sports basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 April 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac, yatangaje ko abanyamahanga bakinira iyi kipe basobanuriwe ndetse bumva amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo hari umwe mu bakinnyi wabwiriwe ubwo hatangizwaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30.

Ibi, uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yabitangaje nyuma y’igikorwa Rayon Sports yakoze ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024, cyo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yunamira inzirakarengane zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Avuga kuri ibi, Mitima Isaac yagize ati “Ni urugendo rw’icyizere rutwereka aho abayobozi bakuye igihugu n’aho bakigejeje, aho bituma twe nk’urubyiruko dutera ikirenge mu cyabo dukomereza aho bagejeje.”

Rayon Sports kimwe n’andi makipe, ntiri gukina Shampiyona muri iki cyumweru cyo Kwibuka, aho nk’ikipe ikinamo abanyamahanga batandukanye byasabye kubasobanurira impamvu yabyo, bijyana no kubabwira uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanakorwa.

Mitima Isaac yavuze ko igikorwa cy’uyu munsi ari kimwe mu bibasobanurira kurushaho.

Ati “Iyo bageze hano bakabona ibyabaye ntabwo umusobanurira byinshi. Aho na we bimukoraho nk’umuntu uwo ari we wese ufite umutima”.

"Ku munsi wo gutangiza igikorwa cyo Kwibuka hari uwabwiriwe abura aho arya aho yampamagaye ndamusobanurira mubwira ko uyu munsi tuwufata nk’udasanzwe kuri twe aho tuba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Yarabyumvishe ndetse ni benshi bagenda babyumva vuba uko tubasobanuriye bakanumva neza impamvu Shampiyona yasubitswe.”

Mitima nk’umwe mu bakinnyi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yamenye ko mu Rwanda habaye Jenoside ubwo yari nko mu kigero cy’imyaka 10 akabaza ababyeyi impamvu yavukiye mu mahanga.

Ati “Nabajije ababyeyi impamvu navukiye muri Uganda kandi ndi Umunyarwanda, barambwira ngo ababyeyi banjye bari barahunze ibintu nk’ibyo”.

“Nkatwe urubyiruko biba byiza kubaza amateka y’igihugu cyacu kuko biguha imbaraga zo kuvuga uti ntabwo nshaka kongera gutuma umwana wange cyangwa uw’umuturanyi avukira hanze kubera ibibazo runaka”.

Ku wa kabiri, tariki ya 9 Mata, Umuryango mugari wa Rayon Sports wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo wasuraga Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe, abakunzi bayo, abakinnyi b’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore wongeyeho n’abandi Banyarwanda bari baje kwifatanya na yo.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwahagurutse kuri New Life Kicukiro rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 105.

Abanyamahanga bakinira Rayon Sports na bo bari bitabiriye gahunda yo Kwibuka y'ikipe yabo
Mitima Isaac yatangaje ko abanyamahanga bakinana basobanuriwe kandi bakamenya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages