00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo gusagarira abasifuzi: Icyahesheje Rayon Sports amakarita abiri atukura i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 8 October 2023 saa 03:23
Yasuwe :

Abashinzwe umutekano ni bo bafashije abasifuzi n’umukino wa Marines FC na Rayon Sports kuva mu kibuga nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’imweru yari imaze kubona amakarita abiri atukura.

Uyu mukino, by’umwihariko mu mpera zawo, waranzwe n’imvururu zatumye Rayon Sports ibona ikarita itukura kuri Luvumbu ubwo wari urangiye, iza isanga iyari yahawe Majyanama Fidèle ushinzwe ubuzima bwari munsi bw’iyi kipe.

Wari umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kane wa Shampiyona, Marines FC y’i Rubavu yari yakiriyemo Gikundiro kuri Stade Umuganda, amakipe yombi aza kugwa miswi ibitego 2-2.

Gikundiro yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa kabiri, ku gitego cyinjijwe na Youssef Rharb habayeho guhererekanya neza kwa Luvumbu na Joackiam Ojera.

Ojera yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 24, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Habura iminota ine gusa ngo umukino urangire, Gitego Arthur yaboneye Marines FC igitego cya kabiri cyari icyo kunganya, gicecekesha abafana ba Rayon Sports bari bizeye intsinzi.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, buri imwe atwara inota rimwe.

Ku bafana ba Rayon Sports bari kuri Stade Umuganda, igice cya mbere bibasiye Umusifuzi Nsabimana Célestin bavuga ko atababaniye, cyane cyane kuri penaliti atatanze nyuma y’uko Umunya-Ugamda Joackiam Ojera ategewe mu rubuga rw’amahina ndetse n’amakosa ya hato na hato.

Ibi kandi byagaragariye ku ntebe y’abatoza ya Rayon Sports aho abakinnyi, abatoza n’abaganga nabo batabyumvaga kimwe kenshi n’abasifuzi.

Nyuma y’aho umusifuzi wo hagati ahushye mu ifirimbi ko igice cya mbere kirangiye, Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier yagiye guhura n’itsinda ry’abasifuzi ashaka kubaza uwo hagati impamvu atari kubasifurira neza, Célestin yamwirukanye mbere ari na bwo Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele yahagobokaga.

Mujyanama yajyanye n’abasifuzi mu kibuga hagati bagana mu rwambariro abasaba kubanira Rayon Sports. Batangiye bavugana byoroheje, uko basatiraga urwambariro ni ko byagaragaraga ko umwuka mubi wagendaga uzamuka, mbere yo kugera aho ikibuga kigarukiye Team Manager ajya gutandukana n’abasifuzi yanaze ukuboko bigaragara ko hagati yabo mu kiganiro bagiranaga hari hajemo agatotsi.

Mbere yo kwinjira mu rwambariro, Umusifuzi wo hagati Nsabimana Célestin utari wishimiye uko uruhande rwa Rayon Sports rwamubonaga yateye intambwe ebyiri yihuta ashaka guha Mujyanama ikarita itukura, yakoze mu mufuka w’inyuma mbere y’uko ayikuramo abuzwa n’uwa kane.

Nta wamenye ibyakurikiyeho mu rwambariro, amakipe yombi agaruka mu kibuga gutangira igice cya kabiri, Umusifuzi Nsabimana Célestin yahaye Team Manager wa Rayon Sports ikarita itukura ajya kurebera umukino mu bafana.

Kugeza aho, imisifurire ntiyabonwaga neza n’uruhande rwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri, Marines FC yasatiriye cyane Rayon Sports ari nako hagendaga haba amakosa menshi, twirengagije ko abafana ba Rayon Sports batongeye kwita ku misifurire ahubwo bagatangira kwibasira umutoza wabo, umukino warangiye uruhande rwa Murera rutanyuzwe n’imisifurire.

Nyuma y’umukino, na one Umunye-Congo Luvumbu Nzinga wari wuzuye umujinya yasagarariye Umusifuzi wo hagati Nsabimana Célestin amubwira amagambo menshi, abashinzwe umutekano bari babonye ko hashobora kuzamwuka umwuka mubi binjiye mu kibuga bwangu maze bajya kurinda abasifuzi.

Aba bakumiriye Luvumbu kuba yagera ku musifuzi ari na ko Célestin yamweretse ikarita itukura.

Nyuma y’iyi karita, rutahizamu w’Umunya-Uganda Charles Bbaale na we yegereye umusifuzi asakuza cyane agira ati "Kuki mudusifurira nabi?" Uyu na we yegezwayo n’abashinzwe umutekano.

Abakinnyi bakuze mu ikipe barimo Mitima Isaac na Mugisha François ’Master’ bagerageje guturisha uyu rutahizamu ndetse n’Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves yahagobotse asaba Bbaale guca bugufi.

Polisi y’Igihugu n’itsinda ryari rishinzwe umutekano kuri Stade Umuganda baherekeje itsinda ry’abasifuzi baryinjiza mu rwambariro.

Aba baje bakurikiwe n’Umutoza Yameni Zelfani wibasiwe n’abafana bamushinja kugira uruhare mu kunganya ndetse banamucyurira ko ari we watumye babura itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, aha habaye gusubirikanya n’abafana imbonankubone ku karubanda.

Ikosa rya nyuma mu gice cya mbere ryakorewe kuri Luvumbu Nzinga ntirisifurwe ni ryo ryabaye imbarutso yo kwegera abasifuzi ubwo igice cya mbere cya mbere cyari kirangiye
Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani yavuganye nabi n'abasifuzi abereka ko batari kubanira neza ikipe ye
Luvumbu Nzinga ni umwe mu bo ku ruhande rwa Rayon Sports batari bishimiye uko Umusifuzi wo hagati Nsabimana Celestin yitwaye mu gice cya mbere
Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele yahagobotse akiza abavuganaga nabi hagati ya Luvumbu, Umusifuzi Celestin ndetse n'umutoza Yameni Zelfani
Luvumbu yari afite umujinya mwinshi
Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele yacubije izi mvururu zari zitangiye gututumba
Umusifuzi wo hagati Nsabimana Celestin yasabye Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani na Mohamed Wade umwungirije ko bajya mu rwambariro mu karuhuko
Abatoza ba Rayon Sports bakomeje kwisirisimba imbere y'abasifuzi babasabaga kujya mu rwambariro
Bajya kwinjira mu rwambariro nabo batangiye gukozanyaho
Umusifuzi Nsabimana Celestin yakomeje kuganira na Mujyanama nubwo ikiganiro cyabo cyagendaga gihindura isura
Ubwo basatiraga urwambariro, habayeho kutavugana neza hagati ya Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele n'Umusifuzi Nsabimana Celestin
Umusifuzi Nsabimana Celestin wari utangiye gukora mu mufuka w'inyuma wari urimo ikarita itukura, yateye intambwe yegera Mujyanama ngo ayimuhe
Umusifuzi wa Kane yamusabye kuyihorera akayisubizamo nubwo yaje kuyimuha bagarutse mu kibuga mbere y'uko igice cya kabiri gitangira
Nyuma y'umukino Umunye-Congo, Luvumbu Nzinga yasagariye abasifuzi maze Nsabimana Celestin amuha y'umutuku
Iyi karita yakojeje agati mu ntozi maze Rutahizamu w'Umugande, Charles Baale abaza abasifuzi impamvu batajya babasifurira neza
Abashinzwe umutekano barinze abasifuzi Charles Bbaale wabazaga ibisobanuro
Umwe mu bashinzwe umutekano yasabye Bbaale kuva imbere y'abasifuzi
Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yahagobotse acubya umujinya wa Bbaale wari warakaye cyane
Abasifuzi barimo uwo hagati Nsabimana Célestin bakuwe mu kibuga n'abashinzwe umutekano
Abasifuzi bahungijwe abakinnyi ba Rayon Sports, abashinzwe umutekano babafasha gusohoka mu kibuga
Nsabimana Celestin wasifuye hagati ntabwo yari yorohewe nyuma y'umukino
Rutahizamu Charles Bbaale yasabaga ibisobanuro byinshi nubwo ntabyo yahawe

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages