00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo tombola y’imodoka: Ibyihariye bizaranga FIFA Series 2026 i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 March 2026 saa 02:15
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye bizaba mu gihe cy’imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, birimo tombola y’imodoka na moto ku banyamahirwe bazagura amatike.

Imikino ya FIFA Series 2026 izahuriza i Kigali ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda abiri, kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026.

Itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro ririmo u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia mu gihe Itsinda B rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium ririmo Aruba, Macau, Tanzania na Liechtenstein.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko amakipe arindwi yose azitabira iyi mikino yemeje kwitabira kwayo ndetse azatangira kugera i Kigali tariki ya 23 Werurwe.

Buri kipe izaba muri hoteli yayo mu gihe Amavubi azaba muri hoteli ya FERWAFA, akajya yitoreza ku kibuga cy’iri Shyirahamwe cyegeranye n’aho rikorera.

Shema yagize ati “Nubwo ari imikino ya gicuti, ariko ni irushanwa mpuzamahanga rizaba ku Isi hose. Turahamagarira Abanyarwanda kuzitabira no kuzagaragariza ibyishimo aya makipe, ko dukunda ruhago.”

Yongeyeho ko mu gihe cy’iyi mikino, mu bafana bazagura amatike hari abanyamahirwe bazatsindira imodoka, moto n’ibindi bitandukanye.

Ati “Imodoka izatomborwa ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 30 Werurwe. Turizera ko Amavubi azaba yageze ku mukino wa nyuma. Umunyamahirwe uzaba waje kuri stade, agatombora imodoka, agataha yemye yishyuye 2000 Frw gusa.”

Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko bari gukora ku buryo umuntu witabiriye umukino azajya ataha yishimye binyuze mu kubona ibirenze kubona umukino gusa.

Hari ibindi bikorwa biteganyijwe

Perezida wa FERWAFA yavuze ko tariki ya 28 Werurwe, abazitabira FIFA Series 2026 bazifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’Umuganda rusange.

Hazaba kandi kumurika ku mugaragaro “FIFA Arena”, ibibuga bito by’umupira w’amaguru bingana na metero 40x25, byubatswe ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

FIFA yari yabanje guha u Rwanda ibibuga 10, ariko ubwo Perezida wayo Gianni Infantino aheruka i Kigali mu Ukuboza, yemeye ibindi bibuga 20.

Ikibuga cya mbere kizatahwa tariki ya 30 Werurwe ni icyo ku Ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, igikorwa kizajyana no gutaha hoteli ya FERWAFA n’ikibuga cy’imyitozo cyo kuri FERWAFA, byose byubatswe mu nkunga ya FIFA.

Hazakorwa kandi n’ubukangurambaga bwa “Boots for All” bwatangijwe na Perezida wa FIFA bugamije gufasha abana bakiri bato batishoboye kubaha inkweto zo gukina.

Perezida wa FERWAFA yavuze kandi ko bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku buryo abashyitsi bazitabira FIFA Series 2026 babona aho bazajya batemberera.

Uko wagura amatike yo kureba imikino ya FIFA Series 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gushyira hanze ibiciro byo kuzareba iyi mikino aho itike ya make ari 2000 Frw.

Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Andi matike yagiye hanze ni ay’imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y’icyubahiro ikazaba ari 20.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira w’amaguru kureba imikino ibiri izajya ikinwa ku munsi.

Amatike aguriwa kuri *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Indi nkuru wasoma: Amavu n’amavuko ya ‘FIFA Series 2026’ igiye kubera i Kigali

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko hari ibikorwa binyuranye byateguwe bizaba mu gihe cy'imikino ya FIFA Series 2026 i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages