Hashize icyumweru hari ibiganiro hagati ya Bugesera FC na Haringingo kuva ubwo iyi kipe yo mu Ntara y’Uburasirazuba yatsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 tariki 5 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwayo bugatekereza ku kuba bwatandukana na Nshimiyimana wayitozaga.
Haringingo kugeza kuri ubu udafite akazi, yavuzwe muri Etoile de l’Est nyuma yo kwirukana Nshimiyimana Maurice ’Maso’ n’uwari umwungiriza we Kamanzi Karim tariki 28 Nzeri ariko uyu mutoza abasubiza ko yifuza gutoza ikipe yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu nkengero zawo.
Hari kandi AS Kigali yamuganirije gusa itinda gutandukana na Cassa Mbungo André, Gorilla FC na yo bagiranye ibiganiro ariko itega Gatera Moussa imikino itatu, Haringingo abona ko biri gutinda.
Mbere y’uko Umugereki watozaga Kiyovu Sports, Petros Koukouras asezera, ubuyobozi bw’Urucaca buyobowe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ bwaganiriye na Haringingo, gusa agira impungenge z’ibibazo by’ubukungu butifashe neza.
Biteganyijwe ko Haringingo azungirizwa na Nduwimana Pablo bakoranye muri Rayon Sports na Sofapaka FC hanyuma Kagabo Peter wari usanzwe ukorana na Nshimiyimana wasezerewe akahaguma nk’uwongera imbaraga abakinnyi.
Muri Nyakanga 2017 ni bwo Haringingo Francis wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka wakurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.
Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Haringingo Francis azerekanwa nk’Umutoza mushya wa Bugesera FC biterenze ku wa Gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!