00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo Francis yagizwe Umutoza wa Bugesera FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 15 November 2023 saa 08:24
Yasuwe :

Umurundi Haringingo Francis Christian yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe cy’umwaka n’igice.

Haringingo umaze ukwezi n’igice yirukanywe na Sofapaka FC yo muri Kenya, yasinye muri Bugesera aho azungirizwa n’Umurundi mugenzi we Nduwimana Pablo.

Hashize icyumweru hari ibiganiro hagati ya Bugesera FC na Haringingo kuva ubwo iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yatsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 tariki 5 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwayo bugatekereza ku kuba bwatandukana na Nshimiyimana Eric wayitozaga.

Haringingo yavuzwe muri Etoile de l’Est nyuma yo kwirukana Nshimiyimana Maurice ’Maso’ n’uwari umwungiriza we Kamanzi Karim tariki 28 Nzeri 2023 ariko uyu mutoza asubiza iyi kipe ko yifuza gutoza mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu nkengero zawo.

Hari kandi AS Kigali yamuganirije gusa itinda gutandukana na Cassa Mbungo André, Gorilla FC na yo bagiranye ibiganiro ariko itega Gatera Moussa imikino itatu, Haringingo abona ko biri gutinda.

Mbere y’uko Umugereki watozaga Kiyovu Sports, Petros Koukouras asezera, ubuyobozi bw’Urucaca buyobowe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ bwaganiriye na Haringingo, gusa agira impungenge z’ibibazo by’ubukungu butifashe neza.

Biteganyijwe ko Haringingo azakorana na Kagabo Peter wari usanzwe mu ikipe ya Eric Nshimiyimana wasezerewe akahaguma nk’uwongera imbaraga abakinnyi.

Hari amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Haringingo wifuzaga kuzana umutoza we wongera imbaraga yabisabye ubuyobozi bwa Bugesera FC ntibwabikozwa nk’imwe mu ngingo yatumye umunsi wo gusinya wimurwa uva ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo bishyirwa ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.

Haringingo Francis si mushya mu Rwanda. Muri Nyakanga 2017 ni bwo uyu mutoza wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza Mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka wakurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.

Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

Umurundi Haringingo Francis yagizwe Umutoza wa Bugesera FC, yasimbuye Eric Nshimiyimana uheruka gutandukana n'iyi kipe kubera umusaruro muke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages