00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo Francis yasubiye gutoza Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 March 2026 saa 12:33
Yasuwe :

Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2023.

Uyu mugabo ukomoka i Burundi ni umwe mu batoza beza muri Shampiyona y’u Rwanda, aho uyu mwaka yigaragaje cyane muri Kiyovu yatangiranye umwaka w’imikino ibibazo byinshi by’ubukene ariko ikitwara neza mu kibuga.

Haringingo wari usigaje amezi make ku masezerano ye yo mu Rucaca, yagiye muri Gikundiro iheruka gutandukana n’umutoza Bruno Ferry wirukanwe nyuma y’amezi atatu gusa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko bwifuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019 cyangwa kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Murera ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izakira Gicumbi ku wa Gatandatu, saa 18:00 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Haringingo yaherukaga muri Gikundiro mu 2023, icyo gihe yayiheshege Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mutoza yasanze Gikundiro iri ku mwanya kane n’amanota 42.

Haringingo Francis yasubiye gutoza Rayon Sports aherukamo mu 2023
Haringingo yari amaze iminsi yitwara neza muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages