Rutahizamu ngenderwaho wa Rayon Sports, Léandre Essomba Willy Onana na Myugariro Ishimwe Elie Ganijuru bari mu bakinnyi barindwi bujuje amakarita batari bemerewe gukina ku Munsi wa 25 wa Shampiyona.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na Police FC, Haringingo Francis, yakomoje ku mpamvu yawutakaje, ashyira mu majwi FERWAFA.

Yagize ati “Nibaza ko igitego cya gatatu ari cyo cyanyuze kuri ruriya ruhande [rukinaho Ganijuru]. Ariko Nkurunziza Félicien yafashe Iyabivuze Osée nta kibazo usibye ku gitego cya gatatu, ariko byadusabye guhengeka kubera ko Ganijuru adahari. Nubwo ntabyumvise cyane nibaza ko amategeko avuga ko umuntu asiba umunsi wa shampiyona ukurikira, kandi uwo mukino wari uwa Rwamagana City, wasubitswe tujya ku wundi.”

“Ni ukuvuga ko amakarita ya Onana na Ganijuru sinigeze nemera ko basiba kuri uyu mukino. Nabyo byatumye tuba bake cyane ndetse n’umukinnyi nka Onana washoboraga gukora itandukaniro.”

Yongeyeho ko Murera itararekura igikombe kuko n’izindi zihanganye na yo zifite imikino kandi ikomeye. Yashimangiye ko ikipe ye igifite amahirwe nubwo ari ku gitutu atifuza gushyira mu bakinnyi kandi mu mikino ikurikira yiteguye kwitwara neza.

Ikindi kibazo Haringingo yakomojeho cyatumye umukino ubaca mu myanya y’intoki harimo kuba amakipe yaragiye mu karuhuko kandi byarasabaga gukomeza gukina, yitsa no ku bibazo byayo na Intare FC.

Ati “Ndibaza ko ikipe ari uguhozaho, twagize akaruhuko tugira n’ibibazo bimwe na bimwe bituma tutaguma ku muvuduko, byari bigoye. Ni ibintu bigoye kandi amakuru asohoka aba ari menshi.”

“Abakinnyi barashaka gukina iki [Icy’Amahoro], ariko hari amakuru bakomeza kumva atari meza bigatuma badatuza muri bo. Icyo dukora ni ukubaganiriza bakagira bimwe bitaho kurusha ibindi. Ibyo byose dutegereje ko ubuyobozi buzatubwira igikwiye.”

Mu Gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itegereje umwanzuro ku kibazo cyayo na Intare FC zigomba gukina umukino wo kwishyura wa ⅛. Muri Shampiyona ifite amanota 46 ku mwanya wa gatatu, irushwa atatu na APR FC ya mbere.

Rayon Sports yakinnye umukino wayo idafite Willy Onana na Ganijuru Elie
Rayon Sports yakinnye umukino wayo idafite Willy Onana na Ganijuru Elie
Umunyezamu Hakizimana Adolphe yagize akabazo ku kuboko katumye adakomeza gukina
Umunyezamu Hakizimana Adolphe yagize akabazo ku kuboko katumye adakomeza gukina
Rayon Sports yatsinzwe 4-2 na Police FC, Umutoza wayo Haringingo Francis avuga ko yagize ikibazo cy'abakinnyi b'ingenzi adafite
Rayon Sports yatsinzwe 4-2 na Police FC, Umutoza wayo Haringingo Francis avuga ko yagize ikibazo cy'abakinnyi b'ingenzi adafite
Umunyezamu Twagirayezu Amani yasimbuye Hakizimana Adolphe wagize ikibazo hakiri kare cyane byica imibare ya Haringingo Francis
Umunyezamu Twagirayezu Amani yasimbuye Hakizimana Adolphe wagize ikibazo hakiri kare cyane byica imibare ya Haringingo Francis
Ndizeye Samuel ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye Rayon Sports runini utari gukina. Yabazwe imvune ntarakira neza
Ndizeye Samuel ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye Rayon Sports runini utari gukina. Yabazwe imvune ntarakira neza
Ntabwo Haringingo Francis yemera ibyo guhagarika abakinnyi be ku mukino wa Police FC
Ntabwo Haringingo Francis yemera ibyo guhagarika abakinnyi be ku mukino wa Police FC
Haringingo yizeye gutegura neza imikino ikurikira muri Shampiyona y'u Rwanda
Haringingo yizeye gutegura neza imikino ikurikira muri Shampiyona y'u Rwanda
Haringingo Francis yavuze ko abakinnyi be bagikeneye kugira ibyo banoza nyuma y'akaruhuko bavuyemo
Haringingo Francis yavuze ko abakinnyi be bagikeneye kugira ibyo banoza nyuma y'akaruhuko bavuyemo
Haringingo byamusabye guhengeka bamwe mu bakinnyi kugira ngo ahangane na Police FC
Haringingo byamusabye guhengeka bamwe mu bakinnyi kugira ngo ahangane na Police FC
Police FC yabujije Rayon Sports gukomeza gushyira igitutu kuri APR FC
Police FC yabujije Rayon Sports gukomeza gushyira igitutu kuri APR FC
Haringingo Francis yabwiye itangazamakuru ko atararekura igikombe
Haringingo Francis yabwiye itangazamakuru ko atararekura igikombe

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mugisha Dua