Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye mu Karere ka Rubavu, ugahuza iyi kipe y’i Bugesera na Marine FC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024.
Nyuma y’uyu mukino warangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu, Haringingo yabajijwe ku cyizere cyo kutazamanuka, ashimangira ko gihari ashingiye ku mikino isigaye.
Ati “Ni umukino twakinnye neza ndetse twagombaga no gutsinda ariko twabuze amahirwe. Ntabwo tugomba gushyuha mu mutwe kuko hasigaye imikino myinshi (4), hari amakipe twari kumwe yatsinze ibiri ahita atera intambwe. Izituri imbere rero ziturusha rimwe cyangwa atatu, turacyari kumwe.”
Haringingo ufite akazi katoroshye azakurikizaho Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro kandi yifuza ko aribyo bizamusubiza ku murongo wo gutsinda.
Ati “Ndibaza ko umukino wa Rayon Sports ariwo tugiye gutegura kurenza indi yose, tukayikuraho amanota atatu. Ibihe turimo utabyitwayemo neza usanga ugiye. Aho tugeze tugomba kuhikura, tugatekereza ibiri imbere dushaka ibisubizo. Twese dushyize hamwe ntaho ikipe izajya.”
“Uko byagenda kose n’Igikombe cy’Amahoro turagikeneye. Umukino ku mukino, amanota yose tugomba kuyabona kandi buri wose ni ukuwutegura nk’ushaka igikombe.”
Bugesera FC iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25, aho irushwa na Sunrise inota rimwe ndetse Gasogi United, Gorilla, Etincelles, Marine ziyirusha ane.
Mu mikino ikurikira igomba guhura na Rayon Sports, Police FC, Muhazi United na Etoile de l’Est.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!