Amakuru IGIHE ikesha umunyamakuru w’imikino kuri FINE FM, Sam Karenzi, yemeza ko uyu mutoza yuriye rutemikirere mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 30 Nyakanga 2023, aho yagiye mu biganiro bya nyuma byo gusinyira Sofapaka yo muri Kenya.

Andi makuru IGIHE yahawe n’umwe mu nshuti za hafi za Haringingo avuga ko uyu mutoza yatangiye kugirana ibiganiro na Sofapaka FC mu kwezi gushize ahubwo byari byaratindijwe n’ibindi yagiranaga na AS Kigali nyuma yaje gusinyisha Cassa Mbungo André wongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Yagize ati "Yego yagiye muri iki gitondo, yakabaye yaragiye mbere hose ariko yatindijwe na n'ibiganiro yagiragana AS Kigali birangira akazi igahaye Cassa [Mbungo André]. Hari amahirwe menshi ko yasinya muri Sofapaka FC kuko baramwifuza cyane.’’

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro cya 2023, Umutoza Haringingo bigaragara ko yari afite amakipe yamuvugishaga yaciye amarenga ko yifuza kujya gutoza hanze kuko amaze igihe kinini muri Shampiyona y'u Rwanda.

Yagize ati "Ikintu gikomeye navuga, maze igihe kinini hano muri Shampiyona y’u Rwanda, ubu ndi kureba uburyo bwo gusohoka. Nibaza y’uko gukomezanya na Rayon Sports bizaba bigoye ariko ni ukureba andi mahirwe umuntu azaba afite, ariko njye ndareba gusohoka."

Haringingo kandi yavuzwe muri Namungo FC yo muri Tanzania mbere y’uko yemeza Umurundi mugenzi we Kaze Cedric.

Haringingo Francis Christian watoje Vital'o FC y'iwabo mu Burundi yanatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS yanahesheje Igikombe cy'Amahoro cya 2018, Police FC, yafashije kandi Kiyovu Sports gusoza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya 2021-22 na Rayon Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2023 byatumye ibona amahirwe yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup 2023-24 yaherukagamo mu 2018, aho izahera mu ijonjora rya kabiri.

Rayon Sports yatozwaga na Haringingo Francis yegukanye Igikombe cy'Amahoro 2023
Rayon Sports yatozwaga na Haringingo Francis yegukanye Igikombe cy'Amahoro 2023
Umutoza Haringingo Francis Christian wahesheje Rayon Sports Igikombe cy'Amahoro 2023 ari mu biganiro na Sofapaka FC yo muri Kenya
Umutoza Haringingo Francis Christian wahesheje Rayon Sports Igikombe cy'Amahoro 2023 ari mu biganiro na Sofapaka FC yo muri Kenya
Haringingo yanahesheje Mukura VS Igikombe cy'Amahoro cya 2018
Haringingo yanahesheje Mukura VS Igikombe cy'Amahoro cya 2018
Haringingo Francis [iburyo] yajyanye n'Umwungiriza we wongera imbaraga Ndikumana Pablo gusoza ibiganiro na Sofapaka FC
Haringingo Francis [iburyo] yajyanye n'Umwungiriza we wongera imbaraga Ndikumana Pablo gusoza ibiganiro na Sofapaka FC