Uyu mutoza ukomoka mu Burundi aheruka guhesha Mukura VS igikombe cy’amahoro atsinze Rayon Sports, ku mwaka we wa mbere atoza mu Rwanda.
Haringingo ariko ntiyahiriwe muri shampiyona kuko ikipe ye yarangije ku mwanya wa 13 nubwo yatwaye igikombe kizatuma ikipe ye ihagarararia u Rwanda muri CAF Confederations Cup.
N’ubwo yari yasinyiye Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri, yari yayisabye ko mu gihe yazabona indi kipe yisumbuye yazahabwa uburenganzira akagenda ndetse babishyira no mu masezerano.
Uyu mutoza amaze n’iminsi muri Uganda aho yari yagiye kuganira n’ikipe ya Vipers SC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ariko ntibabasha kumvikana ngo atangire kuyitoza.
Amakuru avuga ko atari iyo kipe imwifuza gusa kuko na AS Kigali bivugwa ko ishaka kumusimbuza Nshimiyimana Eric, wahawe ibyari bikenewe ngo yegukane ibikombe bihatanirwa mu Rwanda ariko ntabashe kuyihesha na kimwe muri bibiri bikomeye.
Umwaka ushize iyi kipe yari yaguze abakinnnyi benshi barimo Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Ngama Emmanuel (Mukura VS), Ishimwe Kevin (Pepiniere FC), Ngandu Omar (APR FC), Jimmy Mbaraga (Marines FC), Ndarusanze Jean Claude (Lydia Ludic Burundi Académic) na Frank Kalanda yakuye muri Vipers FC yo muri Uganda.
Mu kiganiro na IGIHE, Visi Perezida wa AS Kigali, Havuguziga Charles yanze kugira icyo avuga kuri ejo hazaza h’umutoza Nshimiyimana Eric. Yagize ati “Ubu si cyo gihe cyo kubivugaho.”
Amakuru avuga ko Haringingo agaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri agatangira ibiganiro na AS Kigali mu buryo bw’imbonankubone, bakumvikana, agatangira no gushaka abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.






Ibitekerezo 0