Haringingo yasinyiye Kiyovu amasezerano y’umwaka umwe uzarangirana n’umwaka w’imikino 2021-2022. Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buravuga kuri aya makuru.
Uyu mutoza yemereye IGIHE ko aya makuru ari ukuri yamaze gusinyira iyi kipe.
Ati “Nibyo. Namaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.”
Haringingo Francis yari amaze imyaka ibiri muri Police FC, aho ku mwaka we wa mbere yagejeje iyi kipe ku mwanya wa gatatu, ku mwaka we wa kabiri yahagaritswe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire ariko iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kane.
Mu 2018 uyu mutoza ari kumwe na Mukura Victory Sports et Loisirs. Yegukanye igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports FC ku mukino wa nyuma biciye muri penaliti.
Muri iyi kipe yo ku Mumena arasabwa kubyaza umusaruro abakinnyi beza iyi kipe ifite, akegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda (icya shampiyona n’icy’Amahoro).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!