Haringingo yerekeje muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sports yafashije gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.
Rayon sports yasoje iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda n’umwanya wa gatatu mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, yahise itekereza gusimbuza Umunya-portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, wayigezemo muri Gashyantare 2022.
Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bahisemo guha Haringingo akazi kuko bamwitezeho guhindura byinshi.
Yavuze ko bivuza “kubaka ikipe idahatanira igikombe ngo nyuma y’umwaka umwe ibyishimo bihere iyo, ahubwo turi gutegurira abakunzi bacu ibyiza birambye’’.
Haringingo yitezweho kongera kugarura ibyishimo by’abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma y’uko imaze igihe nta gikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda itwara.
Ubwo yerekanwaga kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022, Haringingo yijeje abakunzi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubaha ibyishimo no kongera kugarura ikipe ihangana muri shampiyona.
Yagize ati “Nibaza y’uko atari ibintu bitandukanye, ntibizatubuza guhanganira ibikombe ngo bitubuze no kubaka. Igituma nasinye muri Rayon Sports ni uwo mushinga wayo yanyeretse nanjye ndanyurwa.”
Haringingo yemeza ko kuba Rayon sports imaze igihe idatwara igikombe bigiye guhurirana n’inyota agifitiye ngo kuko na we amaze imyaka itatu arwana nacyo ariko byanga.
Ati “Ikipe turi kubaka rero iri mu mujyo wo kubaka kandi tunahatanira igikombe. Ubu turi kubaka ikipe irimo abakinnyi bato n’abafite uburambe. Ku birebana no gutwara igikombe ngira ngo Rayon sports twahuye duhuje intego kuko nanjye iyo myaka ni yo maze nshaka gutwara igikombe.”
Yavuze ko bari kwitegura kugura abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye ngo bazayifashe guhangana ndetse yemeza ko abatoza bakoranaga muri Kiyovu ari na bo bazakomeza gukorana.
Ubwo yerekanwaga yari kumwe na Rwaka Claude nk’Umutoza wungirije banakoranye muri Kiyovu Sports. Yavuze ko n’abandi bazakorana batangiye n’imirimo, barimo Niyonkuru Vladmir nk’Umutoza w’Abanyezamu na Nduwimana Pablo nk’Ushinzwe kongerera Ingufu abakinnyi.
Yagaragaje ko hazabaho kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo abari basanzwe bakorana n’umutoza Santos wasezerewe harebwe uburyo bahabwa inshingano cyangwa se bagasezererwa.
Haringingo udakunze kuripfana yavuze ko igitutu cy’abafana rimwe na rimwe kiba ari cyiza kuko kizamutera gukora cyane, yizeza abakunzi ba Rayon Sports gufatanya bakubaka ikipe ikomeye.
Haringingo wabengutswe na Rayon Sports amaze kubaka izina mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports et Loisir, yanahesheje Igikombe cy’Amahoro, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.




Amafoto: Igirubuntu Darcy





Ibitekerezo 0