Haringingo werekanywe nk’Umutoza Mukuru wa Sofapaka FC tariki 3 Kanama 2023, yatoje Imikino itanu gusa ya Shampiyona nta ntsinzi n’imwe yabonye kuko yanganyije umwe atsindwa ine yinjiza ibitego bitatu mu gihe yinjijwe ununani.
🔆🔆🔆🔆
Watch todays unveiling of the Sofapaka team (coaches and players) by club president Mr. Elly Kalekwa@OyandoRonny @Officialfkfpl #unveiling https://t.co/umJP74QonD
— Sofapaka FC (@FC_Sofapaka) August 2, 2023
Uyu mutoza yaherukaga kubona inota mu mukino ufungura Shampiyona yanganyijemo na Gor Mahia igitego 1-1 tariki 28 Kanama 2023 mu gihe ine yikurikiranyije yose yayitsinzwe. Uwashyize akadomo ku mubano we na ’Batoto ba Mungu’ ni uwo yatsinzwemo na Nairobi City Stars ibitego 2-1 ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 ari na bwo yerekwaga umuryango.
Umwe mu bakinnyi ba Sofapaka FC aganira n’itangazamakuru ni we wahamije aya makuru.
Yagize ati" Umutoza yagiye, nta n’ubwo twasengeye hamwe ku Cyumweru nk’uko dusanzwe tubigenza hano kuko yamenyesheje ku wa Gatandatu nyuma y’uko dutsinzwe n’Intare za Nairobi ko birangiye, kubera ko yari yasabwe gutsinda uyu mukino ngo ucungure akazi ke nabyo byaranze."
"Yari umutoza mwiza, uvugA utuje kandi wumvikana na buri wese hano ariko nta mahirwe yagize mu gihe yamaze aha."
Ibimenyetso by’ibihe bibi kuri Haringingo byatangiye kugaragara mu cyumweru gishize ubwo uwari Umuyobozi wa Tekiniki, David Ouma wayitoje umwaka ushize, yeguraga kuri izi nshingano, ndetse amuzaniraho Ezekiel Akwana wahoze ari Umutoza mukuru w’iyi kipe agirwa uwa kabiri wungirije Haringingo. Ku bakurikiraniraga hafi iyi kipe ibi byasaga nk’ikimenyetso cy’impinduka zihuse zigiye kuba.
Uyu Akwana ni we wasigaranye inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo kugeza igihe ikipe izabonera umusimbura wa Haringingo Francis Christian ’Mbaya’.
Haringingo yakoranaga na Nduwimana Pablo nk’Umutoza wongera ingufu n’ubundi bakoranaga muri Rayon Sports umwa ushize.
Mu mwaka ushize w’imikino, Sofapaka FC yarangirije Shampiyona ya Kenya iri ku mwanya wa 10 n’amanota 42, igikombe cyegukanwa na Gor Mahia n’amanota 70.
Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports atsinze APR FC igitego 1-0 kuri Stade Huye tariki 3 Kamena 2023, Umutoza Haringingo Francis yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Gikundiro, ahubwo agiye gushaka uko yajya gutoza hanze y’u Rwanda.
Yagize ati "Ikintu gikomeye navuga, maze igihe kinini hano muri Shampiyona y’u Rwanda, ubu ndi kureba uburyo bwo gusohoka. Nibaza y’uko gukomezanya na Rayon Sports bizaba bigoye ariko ni ukureba andi mahirwe umuntu azaba afite, ariko njye ndareba gusohoka."
Yavuze ko mu byamushimishije harimo kuba yaratwaye igikombe ari muri Rayon Sports.
Ati "Ni igikombe kindyoheye cyane, ikipe ya Rayon Sports, abafana badushyigikiye, abayobozi, kuri njye ni agaciro nabiha. Ndishimye kuba ntwaye igikombe muri Rayon Sports."
Muri Nyakanga 2017 ni bwo Haringingo Francis wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka ukurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.
Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!