Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yanyujije itangazo ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko itazakomezanya n’uyu mutoza ukomoka i Burundi.
Muri Nyakanga 2025, ni bwo uyu mugabo wabaye Umutoza wa Vital’o y’i Bujumbura, yagizwe Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, ubwo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Icyo gihe yari umwungiriza wa Afahmia Lotfi, ariko uyu Munya-Tunisia yatandukanye na Rayon Sports hadaciye kabiri biba ngombwa ko Haruna asigarana ikipe.
Haruna yagombaga kumara umwaka umwe muri Rayon Sports, ariko nyuma akazi k’Umutoza Wungirije kahawe Lomami Marcel watozaga Etincelles agakorana n’Umufaransa Bruno Ferry.
Imikoranire muri aba batoza batatu ntiyagenze neza kugeza ubwo Haruna adakomeje kujya agaragara ku myitozo, ndetse impande zombi zemeranya ko zigomba gutandukana.
Rayon Sports iri gutozwa na Bruno Ferry akungirizwa na Lomami Marcel, umutoza w’abanyezamu akaba Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, mu gihe uwongerera imbaraga abakinnyi ari Mwambali Serge.
Gikundiro iri kwitegura umukino wa Mukura VS, uzabera kuri Stade ya Muhanga, iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!