Mu Cyumweru gishize nibwo ikipe ya Yanga yafashe icyemezo cyo guhagarika mu gihe kitazwi umukinnyi wayo Haruna Niyonzima kubera icyo bise imyitwarire idahwitse irimo gusuzugura amasezerano afitanye n’ikipe no gufata ibyemezo atayimenyesheje.
Nyuma y’uko icyo cyemezo kigiye ahagaragara, Haruna yagaragaje kutabyishimira na gato we avuga ko ikipe yirengagije nkana ikibazo cy’imvune afite kandi yari yaranabibabwiye.
Kuri ubu amakuru ava muri Tanzaniya ni uko uyu mukinnyi ashobora kwirukanwa burundu muri iyi kipe nyuma y’inama yahuje abayobozi bayo ndetse bari kumwe n’umunyamategeko wayo biga gusa iki kibazo cya Haruna Niyonzima.
Ikinyamakuru Mwanaspoti kivuga ko nubwo imyanzuro y’iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru wayo Sam Mapande ishobora kutaza kugwa neza uyu mukinnyi usanzwe ari ngenderwaho muri Yanga.
IGIHE yashatse kuvugana na Haruna kugira ngo agire icyo avuga ku bibazo bitandukanye bikomeje kugaragara hagati ye n’ikipe amaze imyaka ine akinira ariko ntibyakunda.
Bivugwa ko mu gihe cyose Haruna yaba atandukanye na Yanga ashobora kujya muri mukeba wayo Simba ahanini kubera uburyo ari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu cyangwa akaba yagaruka muri imwe mu makipe yo mu Rwanda ndetse akaba yanakina CHAN 2016 izabera mu Rwanda.





Ibitekerezo 0