Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), rizabera i Kigali kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Mbere y’uko irushanwa rikinwa, habanza kubaho tombola igabanya amakipe azitabira mu matsinda. Kuri iyi nshuro hitabiriye amakipe 12.
Iki gikorwa kizabera mu cyumba cya Stade Amahoro izanaberaho iyi mikino, ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga, izayoborwa na Haruna Niyonzima wakiniye amwe mu makipe azakina iri rushanwa.
Haruna Niyonzima yakiniye Rayon Sports na APR FC zizahagararira u Rwanda mu irushanwa rizahuza amakipe yo mu Karere, anakinira Simba SC yo muri Tanzania izarikina bwa mbere nyuma y’imyaka umunani.
Haruna wahagaritse gukina umupira w’amaguru, ni umwe mu bari gukurikirana amasomo y’ubutoza atangwa na Atletico Madrid yo muri Espagne, isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda harimo kuzamura urwego rw’abatoza no kuzamura impano z’abato.
Andi makipe azakina iri rushanwa ni Vipers SC yo muri Uganda, Al Hilal SC na El Merrikh SC zo muri Sudani, Gor Mahia FC yo muri Kenya, Mogadishu City FC yo muri Somalia, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, FC Garde Républicaine yo muri Djibouti na KVZ FC yo muri Zanzibar.
Mu 2025, muri CECAFA Kagame Cup yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, APR FC yahagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu, mu gihe igikombe cyatwawe na Singida Black Stars.
Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!