00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima yahishuye icyo yapfuye na Carlos Ferrer watandukanye n’Amavubi atakimwikoza

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 17 August 2023 saa 08:35
Yasuwe :

Haruna Niyonzima, ukinira Al Ta’awon yo muri Libya akaba na Kapiteni w’Amavubi, yatangaje ko inama yagiriye Carlos Ferrer wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yabyaye inzigo hagati yabo byatumye uyu Munya-Espagne atongera kumuhamagara.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2022 asimbuye Mashami Vincent wari umaze imyaka itanu ayitoza.

Mu mikino 12 Carlos yatoje, yatsinzemo umwe gusa anganya imikino itanu, atsindwa itandatu.

Muri iyi mikino yose, Haruna Niyonzima yakinnyemo ibiri gusa, uwo gushaka itike ya CHAN 2023 Amavubi yanganyijemo na Ethiopia 0-0 i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 26 Kanama n’uwo kwishyura Ethiopia yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0 kuri Stade Huye tariki 3 Nzeri 2022.

Mu kiganiro yagiranye na Ten Sports kuri Radio10 kuri uyu wa Kane, tariki 18 Kanama 2023, Haruna Niyonzima, yavuye imuzi icyateye umwuka mubi hagati ye n’Umutoza Carlos Ferrer.

Yatangaje ko ikibazo cyatewe n’inama yamuhaye nyuma yo kubona ko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bari bahamagawe icyo gihe bari bafite uburambe buke bityo amugisha inama niba yabanza rutahizamu Tuyisenge Jacques mu kibuga. Undi amusubiza ko atajya akunda umuntu umuha amabwiriza.

Yagize ati” Si we mutoza wa mbere ufite amateka twari duhuye, nahuye n’abatoza benshi bafite amateka kumurusha ariko umutwe umwe wigira inama yo gusara.”

“Nubwo ibintu yavuze imbere y’Imana ntabyemera nubwo namuha igitekerezo sinumva ko ari ikibazo nk’umukinnyi ufite uburambe mu kazi ndetse umaze imyaka myinshi mu Ikipe y’Igihugu.”

Yakomeje ati "Nabonye abakinnyi dufite batarabanza mu Ikipe y’Igihugu n’imikino itatu kandi bagombaga gutangira uwo umukino [wa Ethiopia], ndebye na ba rutahizamu dufite, mbaza Umutoza [Ferrer] nti nubwo atameze neza urabibona ute Jacques [Tuyisenge] abanje mu kibuga? Ako kanya aransubiza ngo sinkunda umuntu umbwira. Nta kindi kintu nzi [twapfuye] n’imbere y’Imana yo mu Ijuru.”

“Amaze kumbwira gutyo ndamusubiza nti "umbabarire cyari igitekerezo cyanjye kandi si itegeko ko ugikurikiza gusa ni byo byari ibyiyumviro byanjye.”

Nyuma y’amezi atandatu, Umutoza Carlos Ferrer ubwo yatangazaga abakinnyi 28 bari bagiye kwitegura umukino w’Umunsi wa Gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 u Rwanda rwakiriyemo Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023, ntiyahamagaye Haruna Niyonzima.

Abanyamakuru bamubajije impamvu atahamagaye Kapiteni w’Amavubi asubiza ko Haruna ari umukinnyi ushyiraho amategeko, ashaka kugena uko ikipe ikina.

Yagize ati "Haruna ni umukinnyi ushyiraho amategeko cyane, ni umukinnyi uguha amategeko menshi y’uko ikipe igomba gukina.”

Carlos Ferrer icyo gihe yavuze ko kuzana uyu mukinnyi, umaze gukinira u Rwanda imikino 110, byatuma ahindura ibitekerezo by’uko yifuza gukina ariko ko bitavuze ko atazagaruka mu Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati ”Ndamutse muzanye ngomba guhindura byinshi mu bitekerezo byanjye by’amayeri y’imikinire, nahisemo kutamuzana. Ntibisobanuye ko kuba Carlos ari hano Haruna atazaza, oya ariko uburyo nifuza gukina bishobora kutamfasha kuba namuzana ku mpamvu zitandukanye rero ni icyemezo cyanjye.”

Carlos nubwo atamuhamagaye mu minsi ye ya nyuma mu Amavubi ariko ntahakana ko ari umukinnyi mwiza ndetse uri mu "beza mu gihugu".

Mu gitondo cyo ku wa 8 Kanama 2023, ni bwo Carlos Ferrer yasezeye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, abinyujije mu butumwa yanditse kuri Instagram, avuga ko agiye gutangira umushinga mushya, yifuriza amahirwe Amavubi mu gihe kiri imbere. Kuri ubu ni Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu cya Belarus, kiri mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Carlos Ferrer yasezeye mu Amavubi adacana uwaka na Kapiteni we Haruna Niyonzima, yashinjaga uyu mukinnyi ko atanga amategeko menshi
Haruna Niyonzima yatangaje ko guha inama Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Carlos Ferrer ari byo byabateranyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages