00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima yasabye imbabazi Yanga n’abafana bayo

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 18 January 2016 saa 06:41
Yasuwe :

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi wari waramaze guhagarikwa mu ikipe ya Yanga yamaze gusaba imbabazi, yemera amakosa ye anakuraho amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza mu makipe ya Simba na Azam zimwifuza.

Haruna yatangaje ko yamaze gusaba imbabazi akanemera ko hari amakosa yakoze arimo no kutitabira gahunda z’ikipe ku gihe.

Yagize ati:“Ruhago niwo mwuga wanjye, naricaye ndatekereza nsanga Yanga ari ikipe yanjye. Nabonye ko nakoze amakosa kutagarukira mu ikipe ku gihe ariko ahanini nabikoze kugira ngo nivuze ku kibazo nari mfite ku kagaru. Naganiriye n’abayobozi mbona ko bidahagije ndamutse ntasabye imbabazi abafana bose ba Yanga.”

Haruna yakomeje avuga ko hari abamuhimbira bagatangaza ko ashobora kuba agiye kwerekeza muri Simba cyangwa Azam, ariko we akavuga ko izo nzozi ntazo afite ku bw’urukundo akunda Yanga, ahubwo yiteguye no kuzazitsinda igihe cyose azahura na zo kugira ngo abereke ko adatekereza kuzikinira.

Ati “Tanzania ubu ndayizi hari ibintu byinshi abantu bavuga batabifitiye gihamya, ibyo narabimenyereye ariko iyo umuntu ambwiye ngo njyewe nagerageje kugambanira ikipe ya Yanga kuri Simba na Azam mbibona nk’agasuzuguro.”

Haruna yabwiye mwasporti ko iyo Yanga irimo gukina n’ayo makipe yombi iba ari imikino ikomeye cyane kandi byongera igitutu cyinshi, ariko ngo abantu bibuke ko igihe cyose yongeraga amasezerano muri Yanga, amakipe ya Simba na Azam yari ahari kandi ko atahakana ko zitagiye zimwifuza ariko kubera urukundo afitiye Yanga, yagiye yongera amasezerano muri iyo kipe.

Ati “Ubu ndatekereza ko ari ugushaka uko ntsinda Simba bakamenya ko nta mubano mfitanye na bo.”

Mu Kuboza k’umwaka ushize ni bwo ibibazo hagati ya Yanga na Haruna, kapiteni wungirije byatangiye gututumba ashijwa kwica amategeko y’iyi kipe.

Nyuma y’ibiganiro byagiye bihuza impande zombi bitagize icyo bitanga, iyi kipe yasohoye itangazo ku rubuga rwayo ivuga ko yirukanye Haruna ariko yongeraho ko azerekeza mu ikipe iyo ari yo yose ari uko abanje kwishyura hafi miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Haruna nubwo yari yahagaritswe yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe yatanze muri CAF izakoresha mu mikino Nyafurika.

Haruna yongeye kuba umukinnyi wa Yanga Africans nyuma yo gusaba imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages