00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Pelé Stadium ishobora gutahwa mu gihe gito

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 14 April 2023 saa 10:00
Yasuwe :

Kigali Pelé Kigali iri mu mpera z’isanwa ryayo, hasigaye igihe gito igatahwa ndetse igasubizwa Umujyi wa Kigali, amakipe arindwi yahakiniraga akongera kuhakirira imikino yayo.

Muri Mutarama 2023 ni bwo hatangiye imirimo yo kuvugura iyi Stade ya Kigali yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento ’Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022. Kigali Pelé Stadium isanzwe yakira abantu ibihumbi birindwi.

Perezida Paul Kagame ni we wayitashye ku mugaragaro ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ku wa 15 Werurwe 2023 ubwo mu Rwanda haberaga Inama ya 73 y’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Icyo gihe, iyi stade yakiniweho imikino itandukanye yahuje abanyabigwi ba FIFA n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu mupira w’amaguru.

Ikipe y’u Rwanda yari iyobowe na Perezida Kagame yatsinze iya FIFA yari iyobowe na Gianni Infantino ibitego 3-2.

Amakipe arindwi yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri iyi stade yashatse ahandi yimukira. Ayo ni APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo kuzajya zakirira kuri Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zo zagiye kwakirira imikino yazo kuri Stade ya Muhanga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi Stade iri mu mirimo yayo ya nyuma yo gusanwa mu gihe kitarambiranye izatahwa.

Umwe mu bashinzwe imyubakire y’iyi Stade waganiriye na IGIHE yagize ati ”Hari utuntu duke twa nyuma tugisigaye kunozwa muri Kigali Pelé Stadium, tugategereza ko n’umushinga wo hepfo kuri tapis rouge usozwa hanyuma byarangirira hamwe rwiyemezamirimo agakora ihererekanyabubasha, inyubako yarangiye akayisubiza Umujyi wa Kigali nyuma hakaba igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro.’’

’’Ntabwo Kigali Pelé Stadium ubwayo kuba yarangira bihagije ngo amakipe abe yahita atangira kuhakinira umushinga wose utararangira. Ubwo se haruguru uhakiririye umukino hepfo kuri tapis rouge hakagira icyangirika gitewe n’uwo mukino cyabazwa nde? Ntawe. Byose bigomba gutangirwa rimwe.’’

Yakomeje kandi avuga ko ikibuga cya Kigali Pelé Stadium kitazajyaho uruzitiro iruhande nk’uko byari bisanzwe ikitwa Stade ya Kigali.

Nyuma yo kuvugururwa, igatahwa, biteganyijwe ko mu gihe kitaramenyekana izubakwa mu buryo bugezweho ku buryo izajya yakira abantu nibura ibihumbi 20.

Mu bice byibanzweho cyane mu kuvugurura iyi stade hari inkingi n’isakaro byahinduwe hagashyirwaho ibishya, imyanya y’icyubahiro ndetse n’ahasigaye hose hicarwa hubatswe mu buryo bugezweho, hanashyirwa amarangi mashya.

Ahandi hatewe irangi rishya hakanashyirwamo ibindi bikoresho bishya harimo urwambariro, ubwiherero ndetse n’igice cy’ingenzi ari cyo ubwatsi bakiniraho bwahinduwe hagashyirwamo ubushya, mu gihe ubwari buhasanzwe bwashyizwe kuri Tapis rouge.

Hari Kandi n’intebe zicarwaho n’abasimbura n’abatoza, na zo zahinduwe hagashyirwamo inshya zigezweho.

Kigali Pelé Stadium igiye gutahwa mu gihe kitarambiranye yongere ikinirweho
Yarasanwe, ishyirwaho isakaro rishya, ubwatsi bushya, urwambariro ruratunganywa ndetse iterwa n'amarangi
Nta ruzitiro ruzashyirwa imnbere y'ingazi nk'uko byahoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages