Vita Club iherutse kubura amahirwe yo kugera muri ¼ cya CAF Champions League ubwo yatsindwaga na Simba SC mu mpera z’icyumweru gishize, irifuza bikomeye uyu rutahizamu w’umunyarwanda kugira ngo ajye gusimbura Jean Marc Makusu Mundele.
Hassan Oktay yatangarije Goal.com ko Gor Mahia ishobora gutakaza rutahizamu wayo, Tuyisenge Jacques uherutse kuyifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.
Uyu mutoza yagiriye ubuyobozi bw’ikipe inama yo kwegera Tuyisenge, bakamuvugisha, bakamuha amasezerano y’igihe kirekire akaguma mu ikipe.
Ati “Ndabizi amakipe menshi arashaka gusinyisha Tuyisenge, ntabwo bikiri ibanga. Harimo n’amakipe y’i Burayi yegereye Gor Mahia amushaka. Ndashaka kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe, bakamuha amasezerano mashya kuko abari kumushaka bavuye i Burayi n’ahandi muri Afurika bafite ubushobozi kandi na we ashobora kugenda.”
“Ni umukinnyi w’umunyamwuga, uhagaze neza, umwe muri ba rutahizamu beza muri iyi shampiyona ya Kenya kandi nanjye nifuza gukorana na we igihe kirekire hano muri Gor Mahia.”
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ikipe ya Vita Club yo muri Congo Kinshasa, muri iki cyumweru, Tuyisenge yavuze ko umutima we awushyize ku kazi afite ko kugeza Gor Mahia kure muri CAF Confederation Cup no gutwara shampiyona ya Kenya, yongeraho ko byose bizamenyekana mu mezi atatu ari imbere.
Ati “Kugeza ubu , iyo [Vita Club] ntacyo baremeza, akenshi uba ufite ikipe yawe ukiri gutekerezaho. Turacyari mu marushanwa ya CAF, turacyari gushaka igikombe kugira ngo umwaka utaha tuzakine Champions League.”
“Ndacyari gutekereza ku ikipe yanjye kugeza nibura Shampiyona irangiye kuko izarangira muri Gicurasi gusa amasezerano yanjye azaba atararangira , habura igihe gito. Nkeka ko icyo gihe aribwo ibintu byo kuvuga ngo nzajya mu ikipe runaka cyangwa nzaguma muri Gor Mahia bizamenyekana."
Jacques Tuyisenge akinira Gor Mahia guhera muri Gashyantare 2016 ubwo yari avuye mu Rwanda mu ikipe ya Police FC. Iyi kipe yo muri Kenya, yamubengutse mbere y’imikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yafashije Amavubi kugera muri ¼.
Uyu rutahizamu, kuri ubu ari kubarizwa i Abidjan, aho yajyanye n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakina n’Inzovu za Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu mu gushaka itike ya CAN 2019.



















TANGA IGITEKEREZO