00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Héritier Luvumbu yemerewe gukinira Rayon Sports?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 January 2023 saa 01:04
Yasuwe :

Umunye-Congo Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kimwe mu byagarutsweho mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye muri Nyakanga 2021 harimo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona y’u Rwanda. Hemejwe kandi imyaka izajya igenderwaho hemezwa umukinnyi uyikinamo.

Ubusanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda buri kipe yemerewe abakinnyi batanu b’abanyamahanga bashobora kujya muri 11 babanza mu kibuga, ariko umubare rusange w’abakina mu ikipe wo si ikibazo.

Nyuma y’iyo nama, abanyamuryango batangaje ko bishimiye uyu mwanzuro wo kongera abanyamahanga, ndetse bagaragaza ko inyigo igomba gukomeza gukorerwa ubugororangingo kugira ngo itazabangamira abakinnyi b’Abanyarwanda.

Kuva icyo gihe amakipe afite amikoro yatangiye kugura abakinnyi nk’abagura amasuka. Muri iyo nkundura, amakipe yisanze yaraguze abanyamahanga benshi kandi muri bo nta bushobozi bafite.

Kuri Rayon Sports, muri Shampiyona iri gukinwa ya 2022/23, yazanye abakinnyi bashya biyongera ku bandi bari baguzwe barimo Rafael Osalue, Mbirizi Eric, Paul Were n’abandi, ariko ikipe yisanga bamwe muri bo yarabibeshyeho, abandi bibasirwa n’imvune.

Yahise ifata icyemezo cyo kugarura Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wasinye amasezerano y’amezi atandatu nk’umukinnyi mushya uza kuyifasha kugera ku gikombe dore ko ubu isoko rifunguye kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 27 Mutarama 2023.

Amakuru avuga ko Luvumbu yavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992 ku byangombwa bigaragara. Uyu mukinnyi ariko ntabwo yaba arengeje imyaka 30 kuko imyaka 31 izuzura muri Nyakanga.

Itegeko rya Ferwafa rivuga ko umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y’amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y’igihugu cye mu gihe cy’imyaka itatu ishize, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Umukinnyi wemewe ntabwo agomba kuba arengeje imyaka 30. Iyo arengeje iyo myaka tumusaba ibimenyetso by’uko agomba kuba agaragaza ko yakiniye ikipe y’igihugu mu myaka itatu itambutse.”

Karangwa yongeyeho ko ikibazo cya Luvumbu bataracyakira kuko uyu mukinnyi atari yandikishwa ngo Ferwafa imenye ibyo yujuje n’ibyo atujuje kugira ngo yemererwe gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi waherukaga muri Rayon Sports FC mu 2019, yasinye amasezerano y’amezi atandatu, atuma azuzuza imyaka 31 yaramaze gusoza amasezerano.

Luvumbu yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be, ndetse anakina umukino we wa mbere bahuriyemo na Heroes FC. Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4-1, ariko umutoza Haringingo Francis avuga ko yishimiye urwego rw’uyu mukinnyi.

Ati “Murabona ko Shampiyona yegereje. Hari abakinnyi twatangiranye imyitozo banyeretse ko bameze neza. Luvumbu nabonye ko ari umukinnyi uzadufasha kandi azatuma turema uburyo bwinshi bubyara ibitego, nubwo ataramera neza nkuko mbyifuza.”

Ku ruhande rw’uyu mukinnyi, we yabwiye itangazamakuru ko ameze neza kuko yasubiye mu rugo. Agaruka ku bivugwa ko ashobora kutemererwa gukina, Luvumbu yavuze ko nta kibazo afite kuko yahamagawe mu ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguraga CHAN 2021.

Ati “Bwa nyuma mperuka gukinira ikipe y’igihugu ni mu 2021 mu ikipe yahamagawe hitegurwa CHAN. N’ubu nubwo nahisemo kuza hano, nari mu ikipe ya CHAN.”

Mu gihe isoko rigifunguye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Rayon Sports isigaranye umwanya umwe muri 30 igenwa n’amategeko, igomba gushakamo umukinnyi mushya. Uyu mwanya uzajyamo rutahizamu nk’uko umutoza abyifuza.

Mu mpera za 2022 ni bwo Rayon Sports yagaruye Héritier Luvumbu wayiherukagamo mu 2021, asinya amasezerano y'amezi atandatu
Héritier Luvumbu amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports
Luvumbu yakinnye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Heroes FC ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages