Hirwa ni umukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro. Ni umwe mu bitwaye neza ku mwanya we mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/2022 mu Ikipe ya Marines FC yakiniraga.
Nyuma yo kwitwara neza no kwemeza, Hirwa yabengutswe na Rayon Sports ndetse iyi kipe imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi ari muri 27 berekanywe nk’abo Rayon Sports izifashisha muri Shampiyona y’umwaka utaha, mu birori bya “Rayon Sports Day’’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 15 Kanama 2022.
Nyuma yo kumwerekana bivugwa ko hongeye gututumba ibibazo byerekeranye n’uko yavuye muri Marines FC ndetse na Rayon Sports ikaba itemerewe kumukinisha kuko yari yageze muri iyi kipe y’i Rubavu ari intizanyo ya Intare FC.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu mukinnyi ari uwabo kandi yaguzwe byemewe n’amategeko.
Yagize ati “Kuri Hirwa Jean de Dieu ni umukinnyi wa Rayon Sports. Ku waba amufiteho ikibazo ntitumubuza kukigiraho. Ariko mu buryo buciye mu mategeko, ni uwacu tugiye no mu mategeko twabyerekana.”
Ku munsi w’ejo ubwo Hirwa yajyaga gushaka ibyangombwa bimurekura burundu ngo atangire akazi ke muri Rayon sports, yarabyimwe nyuma yo gusanga agifite amezi atatu muri Intare FC.
Akibimenya yafashe icyemezo cyo kwandikira Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC ariko abwirwa ko ibyo yakoze bitari bikwiye.
Amakuru avuga ko yamenyeshejwe ko ibyo yakoze bitari bikwiye kandi ko nta byangombwa ari buhabwe kuko agifite amasezerano y’ikipe.
Mu gihe byagaragara ko Hirwa Jean de Dieu afite amasezerano muri Rayon Sports no muri Intare FC yahanishwa kudakinira amakipe yombi ndetse agahagarikwa.
Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 y’amavuko yanyuze mu Ikipe ya Intare FC ndetse yigeze no kunyura mu ya Bugesera mu gihe gito. Yari umukinnyi wa Marines FC aho yageze mu 202o ari intizanyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!