Umwami Rudahigwa yakoranyije Inama y’Abiru, wabagereranya n’abajyanama b’ibukuru, ababwira icyo Gitera yamusabye. Bo bahise bamusubiza ko umuntu usaba ibimeze bityo akwiye kwicwa.
Rudahigwa yarebaga kure ndetse yari azi ko ibyo Gitera yamusabye abikomora ku icengezamatwara rya bagashakabuhake; yari azi ko ikibiri inyuma ari gahunda z’abazungu.
Yarebye Abiru ababwira ko “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.” Kuva ubwo imvugo iba gikwira, ishinga imizi muri rubanda, babona umuntu ashatse gukemura ikibazo atagihereye mu mizi bakamubwira bati “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera” cyangwa bati “ Wikwica Gitera ahubwo ica ikibimutera.”
Kuva icyo gihe kugeza aya magingo, uyu mugani bawucira umuntu babonye ashaka gukemura ikibazo ariko yirengagiza inkomoko yacyo.
Sinshaka kubasubiza mu bihe bya kera ngo mbajyane iyo za Save ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa watwaye u Rwanda hagati ya Werurwe 1911 na Nyakanga ya 1959.
Reka mpinire hafi aha i Remera muri ya nzu ireberera hafi umupira w’amaguru, iyo ni FERWAFA. Kugira ngo tugendane neza reka dusubize amaso inyuma gato muri iyi nzu imaze imyaka 47.
Kuva ishingwa mu 1976 imaze kunyuramo abagabo 14. Dufatiye ku ba hafi aha nko mu myaka 12 ishize, abakandagiza ikirenge muri iyi nzu bahuriye ku cyita rusange kimwe ko icyizere baba bahawe kiraza amasinde.
Ntiriwe mbavuga mu mazina kuko benshi muri twe tuba tubazi bitewe n’uko ruhago twayihebeye, icyo twibuka ni uko utananiwe inshingano ze, ananizwa bihambaye. Ibi bihita bivamo kwegura cyangwa kweguzwa nubwo bitagatifuzwa bikitwa “impamvu bwite” mu kwirinda kumuherekesha umugayo.
Ubu nandika iyi nkuru, murabizi ko byongeye gutogota muri ya nzu y’i Remera. Icyari kibyimbye cyamenetse, abari mu bushorishori bwa FERWAFA beguye, abandi basezera urukurikirane.
Byatangiye ku wa 19 Mata 2023. Aka wa mugani w’Umunyarwanda ko “Zitukwamo nkuru’’, ni ko byagenze kuko Nizeyimana Olivier yanditse yegura ku mpamvu ze bwite.
Umwera waturutse ibukuru ntiwatinze kugera hose kuko nyuma y’umunsi umwe, inkubiri yo kwegura yageze mu bakomiseri batandukanye.
Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kane abayobozi bane ba za Komisiyo zikomeye bari bamaze kugenda.
Nubwo iyegura ryabo ku ruhande rumwe rishimishije kubera ibibazo by’urudaca byavugwaga muri FERWAFA ariko ku rundi ruhande ni agahinda ku bakunzi b’umupira w’amaguru.
Kuki mbyise agahinda?
Tariki ya 27 Kamena 2021, wari umunsi w’umunezero, atari uko hari ku Cyumweru, umunsi abarokore bizera Yesu/Yezu bajya kumwambaza. Impamvu irenze iyi, icyo gihe abanyamuryango ba FERWAFA bari bongeye kubona umuyobozi ubabereye. Uyu mugabo ni umunyamupira, iki cyo ntigishidikanywaho, ikirenzeho ni umunyamafaranga, ibyo simbigarukaho.
Kuba yarayoboye Mukura VS imyaka 10 bimushyira mu mwanya mwiza wo kumenya ibibazo biri muri ruhago yewe n’ibisubizo biboneye byo guhangana nabyo. Ibyo kuba ari umushoramari wihagazeho na byo byari ishingiro yo kwizera ko atari ba bandi bategeye imibereho muri FERWAFA cyangwa bashaka kuyikama. Si wa muntu nari kugirira impungenge ko ashobora gufata ibyemezo bibogamye kuko yatamitswe akantu.
Abanyamuryango bamwakiranye na yombi, bamuhundagazaho amajwi, 52 muri 59 by’abitabiriye Inteko Rusange yabereyemo amatora berekana ko banyuzwe no kuyoborwa na we. Icyo gihe yari umukandida rukumbi kuko Rurangirwa Louis yari yamaze kwikuramo.
Nizeyimana yinjiye yitezweho byinshi, yatekerezwaga nk’uzashyira iherezo cyangwa ntidukabye tubyite uzaca intege bimwe mu bibazo byazonze ya nzu y’i Remera.
Kimwe n’abandi banyamupira, nari mufitiye icyizere. Nyamara kuva yakwinjira mu nzu ya FERWAFA ntiyahiriwe kuko yaranzwe no kubura ayo acira n’ayo amira ku bibazo byinshi byabaga bikeneye ko afata icyemezo nka Perezida wa Federasiyo.
Nizeyimana Olivier yabaye Perezida wa 14 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva rishinzwe mu 1976.
Ukurikije ibyaranze amezi 22 yari amaze ku buyobozi n’uburyo yabuvuyeho, ntaho bitaniye cyane n’uwo yasimbuye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboye FERWAFA hagati y’Ukuboza 2018 na Mata 2021.
Sekamana atorwa, hari nyuma y’imyaka irindwi FERWAFA iyoborwa n’abasivili; Ntagungira Celestin ‘Abega’ wahoze ari Umusifuzi Mpuzamahanga [2011-2014] na Nzamwita Vincent De Gaulle [2014-2017] ari na we muyobozi wenyine wasoje manda ye kuva mu 2009.
Gusubira ku buyobozi bw’abasirikare cyangwa uwigeze kuba we, byatangaga icyizere ko umupira ugiye kongera gusubira ku murongo, bya byishimo byo kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje 17, Gen Kazura Jean Bosco [wari ufite ipeti rya Brigadier General] hagati ya 2006 na 2011, yagejeje ku Rwanda bikagaruka.
Gusa, icyizere cyaheze mu kirere kuko uretse kugorwa na COVID-19, Komite ya Sekamana ntiyamaze kabiri, asezera nyuma y’amezi 28 kubera impamvu ze bwite yavuze ko zamubuzaga kubangikanya no kuyobora FERWAFA.
Ibyo byari ibyo kumenyesha abantu ku karubanda, ariko amakuru avuga ko yegujwe, ariko yari arambiwe kunanizwa binyuze mu gukorerwamo na Minisiteri ya Siporo, aho we n’Umunyamabanga we, Uwayezu François Regis, bahoraga barebana ay’ingwe n’uru rwego wakwita ko rubakuriye muri siporo. Uyu wa nyuma, na we yasezeye nyuma y’amezi atanu.
Uretse De Gaulle wasoje manda ye yaranzwe no guhangana n’Aba-Rayons kubera gusa n’ukorera cyane mu kwaha kwa APR FC yari yarabereye Umunyamabanga, byatumye asabwa kutiyamamariza manda ya kabiri, hakazanwa Sekamana wari umaze imyaka 18 atagera ku kibuga, bigaragara ko hari ikibazo mu buryo abayobora FERWAFA bakoramo.
Twibuke ko n’uburyo Gen Kazura yavuye muri FERWAFA bitari bimeze neza. Yego, yareguye nk’abandi bose, ariko mu mpamvu zavuzwe icyo gihe hari kuba hari ikibazo gikomeye cy’uburyo iyari Minisiteri y’Imikino, Urubyiruko n’Umuco yasabye iri shyirahamwe ko hashingwa kandi hagatangizwa indi kipe nshya y’abana bari bagize Ikipe y’Igihugu U-17 (Isonga FC), ngo bakine Shampiyona y’Igihugu.
Iki cyemezo cyasaga n’ikinyuranya n’amategeko ya FERWAFA ndetse na FIFA dore ko haburaga iminsi itandatu gusa ngo Shampiyona itangire, ariko byashyizwe mu bikorwa.
Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari afatwa nk’umwe mu bayobozi bubashywe banyuze muri FERWAFA dore ko ku gihe cye ari bwo amakipe yo mu Rwanda yagize ibihe byiza. Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagiye mu Gikombe cya Afurika cya 2004.
Ingoma ye yaranzwe n’umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira Amavubi ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye iba imwe mu mashampiyona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko ahanini habagamo amafaranga menshi ndetse icyo gihe ni bwo abakinnyi batandukanye barimo Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa bagiye gukina hanze.
FERWAFA imeze nka wa muntu wambarira inkweto nshya ku gisebe cy’umufunzo
Inkuru ya Gitera natangiranye iroroshye kuyihuza n’ibibera muri yi nzu iyobora ruhago Nyarwanda dore ko uyu mukino benshi bemeza ko uri gukura nk’isabune ndetse n’urukundo bari bawufitiye rugenda rushonga.
Birashoboka ko n’ahandi hose ari ko bikorwa, ahubwo wenda ikinyuranyo kikaba ubushobozi bw’umuyobozi watowe, ariko ababikurikiranira hafi bazakubwira ko abayobora FERWAFA muri iyi minsi bashyirwaho.
Nyuma y’uko kubisabwa kandi badashobora guhakanira ababagiriye icyizere, uwo muyobozi agera i Remera akagerageza gukora ibingana n’ubushobozi bwe, nubwo hari n’ibiba bimurenze.
Hejuru y’ibyo, aba agomba gufasha n’abamuzanye mu bikorwa bitandukanye. Ushatse wabihuza n’uko aho ujishe igisabo ukwiye kuharinda ibuye ryahegera.
Ntabwo nzimura, ndavuga ibihari. Mu minsi ishize numvise abanyamupira bacu bibaza niba Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ari we waba warigiriye inama yo gusinya amasezerano n’Uruganda rwa Masita kandi abo bakorana muri iriya nzu batabizi.
Na bo wabonaga basa n’ababuze igisubizo, ariko ku ruhande rumwe ukumva ko hari amakuru bafite badashaka gushyira hanze. Umwe yaribajije ati ‘None ibendera ry’Igihugu bifotorejeho basinya amasezerano Muhire yari yarikuye he?” Nakomeje gusoma ku cyayi cyanjye, nanjye nkatanga ibitekerezo by’uko mbyumva kugira ngo batabifata nk’aho icyatumye nicarana na bo ari ukubumviriza.
Muri icyo kiganiro cyanjye na bo, umwe muri bo nzi ko abibamo cyane ndetse uba muri iyo nzo y’i Remera, namubajije ku bijyanye n’uko gukoreshwa n’abandi bo hanze.
Nta byinshi yashatse kubivugaho, ariko ijambo nibuka ni uko yagize ati “Ubizi neza ko uwo muntu yagize uruhare mu gutuma ubona akazi, cyangwa se ari umuntu ukomeye ubizi, wahera he wanga kumufasha? Ikibazo ni uko usanga bibaye kenshi kandi nawe bikubangamiye!”
Iyo urebye iyo mikorere yose, uko imyaka ishira indi igataha, usanga ibibazo bikiri bya bindi. Amategeko ahonyorwa ubutitsa, iterambere ry’abato rihora mu ndoto, ibibazo by’imisifurire bihora bizurungutana uko umutima uteye. Mu mvugo yorohereje wavuga ko imikorere ya FERWAFA ari nka “Kabaye icwende katoga, kanoga ntigacye, kanacya umunuko ugakomeza gutamirana hose.’’
Mu yindi mvugo impinduka ziba mu buyobozi bwa FERWAFA ni nka za nkweto nshya ariko zambarirwa ku gisebe cy’umufunzo, kimwe kidakira. Aha ntumbaze niba hakoreshwa imiti idakwiye cyangwa indwara yarabuze nako umurwayi ajyanwa gusengerwa mu bahanuzi kandi ibitaro bibifitiye ubushobozi bihari.
Umuti waba uwuhe?
Ni byiza ko umweyo watangiye muri FERWAFA. Nabonye benshi banditse begura kandi koko byari bikwiye nubwo byatinze. Ikibazo ni uko hari abasigaye na bo bagifite ya mikorere iciriritse tumenyereye muri iyi nzu.
Nyuma yo kubasaba ibyo, ndangira ngo ababifite mu nshingano babanze barebe ku masomo ibyakozwe n’abagiye bikwiye kubasigira kuko si uku umupira wubakwa.
Ku bwanjye, numva igihe kigeze ngo mu bo mugirira icyizere cyo kuyobora FERWAFA mutekereze no ku bakinnye umupira, bazi uko uvunanye, bazi byinshi by’amayeri yawo mu kibuga no hanze yacyo aho guhora muha umwanya abo batuma buri gihe tugaragara nk’abanyamabara imbere y’amahanga.
Ngaho u Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike ya CAN kubera gukinisha Daddy Birori, ngaho Muhire Kevin yakinnye afite amakarita abiri y’umuhondo, ngaho FIFA iraje isanga uburyo byo gutangiza umupira w’amaguru mu mashuri ntibiri ku murongo. Ese mwe ntibibatera isoni?
Ibyishimo birahenda, ariko buri Munyarwanda wese arabikeneye, si ngombwa ko byiharirwa n’abo gusa kuko ari bo bakomeye. Niba babikeneye kurusha abandi, kuki batubaka ikipe zikomeye zishobora guhangana, ku buryo ibibera mu kibuga buri wese abibona, agataha yemera ko yarushijwe aho kugira ngo hakoreshwe amakosa bamwe, amategeko yanditswe asimbuzwe guhamagaza telefoni no kwandika ubutumwa bugufi?
Imikorere idahwitse muri FERWAFA yabaye nk’icyita rusange, uje wese yitezweho ibitangaza ariko bikarangirira mu marira.
Aka wa mugenzi wacu w’umunyamakuru, iyi FERWAFA yananiye abajenerali, ikananira abanyamafaranga, abanyamupira nk’abasifuzi bakoraho bagataruka izayoborwa nande, izashoborwa nande? Ese iyi nzu ni gati ki?
Nubwo igikenewe buri wese akibona ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rikagorana, birasaba ko n’ubuyobozi buzakurikiraho buzayobora hashingiwe ku mategeko, amarangamutima yaba ashingiye ku gitutu cy’abakomeye cyangwa icy’abafana benshi agashyirwa ku ruhande.
Ni byo koko hishwe gitera ariko ikibimutera cyo ngicyo kiracyarekereje, na cyo gitegereje uzagihangamura.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!