Bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, ntabwo FERWAFA iratangaza igihe umwaka mushya w‘imikino uzatangirira ariko amakipe amwe akomeje kwiyubaka agura abakinnyi.
Nubwo hari amakipe akomeje kurambagiza ndetse akanagura abakinnyi, ariko amwe ntarabona abatoza bazayatoza mu mwaka utaha w’imikino.
IGIHE yegeranyije urutonde rw’abatoza 15 bamenyerewe mu Rwanda badafite akazi kugeza ubu. Ubwo bikaba bisobanuye ko biteguye gukorera aho ari ho hose babona akazi kajyanye n’ibyo bifuza.
Abo batoza ni:
Ruremesha Emmanuel & Lomami Marcel: Aba batoza bombi bari bamaze umwaka muri Gorilla FC bagumishije mu Cyiciro cya Mbere bigoranye kuko byasabye gutegereza umukio wa nyuma batsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1. Kuri Lomami, we wari umwaka we wa kabiri kuko ni we wari wayizamuye, ariko bombi basoje amasezerano yabo.
Sogonya Hamiss ‘Cyishi’: Ni umutoza umaze igihe adafite akazi, ariko ufite uburambe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, cyane ko yatoje amakipe arimo AS Kigali FC ikitwa Les Citadins, Espoir FC, Kiyovu Sports na Kirehe FC.
Ndayiragije Étienne: Nyuma yo kumara umwaka umwe mu Ikipe y’Igihugu ya Tanzania ‘Taifa Stars’, yahise aza mu Rwanda ahamara amezi abiri gusa muri Kiyovu Sports, ayihesha umwanya wa cyenda mu makipe 16 akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bw’iyi kipe bituma asubira i Burundi adasinye andi masezerano.
Masudi Djuma: Ni umutoza uheruka gutoza mu Rwanda mu 2019 ubwo yatandukanaga na Bugesera FC. Nyuma yo guca muri Bukavu Dawa FC akayimaramo amezi abiri gusa, nta kazi afite kuko yahise asubira iwabo i Burundi.
Seninga Innocent: Muri uyu mwaka w’imikino, yari umutoza mukuru wa Musanze FC ariko yirukanwa adasoje Shampiyona n’amasezerano ye kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye umusaruro we. Bisobanuye ko na we ari mu badafite akazi.
Jimmy Mulisa: Ni umutoza wanyuze mu makipe nka Sunrise FC, APR FC ndetse n’Ikipe Nkuru y’Igihugu ‘Amavubi‘ ariko uretse kuba afite Irerero ryitwa ‘UMURI FA‘, nta kandi kazi afite.
Bizimungu Ally: Yari amaze amezi abiri gusa muri Etincelles FC, cyane ko ari nayo masezerano yari yasinyiye iyi kipe y’i Rubavu. Ally yahesheje iyi kipe kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri nyamara yasanze iri ahabi.
Hitimana Thierry: Nyuma yo gutandukana na Mtibwa Sugar yo muri Tanzania, yagarutse mu Rwanda. Uyu mutoza wahesheje Namungo FC gukina amarushanwa ya CAF Confederation Cup, yanatoje andi makipe mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS Kigali FC na Bugesera FC. Na we ubu ari mu badafite akazi.
Karekezi Olivier: Ntabwo yakunze guhirwa no gutoza mu Rwanda. Nyuma yo guca muri Rayon Sports FC ariko ntayitindemo, yaje muri Kiyovu Sports ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri ariko ntiyasoza shampiyona nyuma yo kugira ibyo atumvikanyeho n’Ubuyobozi bw’iyi Kipe. Magingo aya nta kazi afite.
Bizimana Abdou ‘Bekeni’: Uyu mutoza umaze igihe adafite akazi, mu mwaka ushize wa 2019/20 yari yahawe akazi na Etoile de l’Est FC ngo ayifashe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere ariko ntibyamukundira.
Guy Bukasa: Uyu mutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatandukanye na Rayon Sports FC mbere y’isozwa rya Shampiyona. Mbere yo kuza muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yabanje kumara umwaka umwe muri Gasogi United.
Nzunga Thierry: Yari amaze igihe gito muri AS Muhanga nk’umutoza wungirije, ariko ntibyagenze neza kuko iyi kipe yahise isubira mu Cyiciro cya Kabiri. Gusa, Nzunga abenshi bamwibukira muri Sunrise FC ubwo yayisigirwaga na Gatera Moussa uwo mwaka igasoza Shampiyona iri ku mwanya wa kane.
Rwaka Claude: Ni umutoza wari wungirije Haringingo Francis muri Police FC. Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe, mugenzi we yahise yerekeza muri Kiyovu Sports ariko Rwaka we nta kazi arabona.
Bisengimana Justin: Mu mwaka umwe yari amaze muri Rutsiro FC, yongeye kugaragaza ubushobozi bwe, iyi kipe ayigeza mu makipe umunani yahataniraga igikombe cya Shampiyona. Gusa kugeza ubu, Bisengimana yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari yaragiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Amakipe adafite abatoza bakuru kugeza ubu ni Musanze FC, Gasogi United, Etoile de l’Est FC, Gorilla FC, Police FC, Rutsiro FC, Etincelles FC, Rayon Sports FC, Mukura VS, AS Kigali Women FC na AS Muhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!