Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Ishimwe Adelaide yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugaragaza itariki y’ubukwe bwabo.

Ubutumwa bwa Ishimwe bugira buti “Intangiriro y’ubuziraherezo kuri twembi.”

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino.

Ubukwe bwabo buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.

Hitimana umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Ishimwe Adelaide agiye gukora ubukwe na Hitimana Claude wahoze umuyobora kuri Radio/TV10
Ishimwe Adelaide agiye gukora ubukwe na Hitimana Claude wahoze umuyobora kuri Radio/TV10
Hitimana Claude agiye kurushinga na Ishimwe Adelaide
Hitimana Claude agiye kurushinga na Ishimwe Adelaide